RFL
Kigali

Peace Cup 2017: FC Musanze yanyagiye Sec Academy ikatisha itike ya 1/16-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2017 20:34
0


Ikipe ya FC Musanze iri mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka yabonye uburenganzira bwo kuzatombora ikipe bazahura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2017 imaze kunyagira Sec Academy ibitego 4-0 mu mukino wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.



Ni umukino ikipe ya FC Musanze byasaga naho yari yasuzuguye kuko mu gice cya mbere amakipe yombi yaguye miswi banganya 0-0 kuko Habimana Sosthene Lumumba yari yafashe umwanzuro wo kubanza hanze abakinnyi be bakomeye barimo; kapiteni Peter Otema, Wai Yeka na Tuyisenge Pekeake Pekinho baje kwinjirira icyarimwe mu gice cya kabiri.

Aba bagabo baje basimbura Mbazumutima Mamadou, Ssegawa Mike na Uwihoreye Ismael bari babanje mu kibuga. Nyuma y’iminota 15 y’igice cya kabiri (60’), ni bwo Munyakazi Yussuf bita Roule yafunguye amazamu ku nyungu za FC Musanze. Ku munota wa 65’ Wai Yeka yunzemo igitego cya kabiri cya Musanze FC ku mupira yahawe na Tuyisenge Pekeake Pekinho.

Niyonkuru Ramadhan usanzwe ari mwishywa wa Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina muri Yanga Africans, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 68’. Ku munota wa 71’ nibwo Peter Otema wari wasubiranye igitambaro cya kapiteni yahise atsinda igitego cya kane cya FC Musanze ku mupira mwiza yahawe na Tuyisenge Pekeake wari washegeshe uruhande rw’ibumoso rwa Sec Academy.

Ikipe ya Sec Acadeny nta buryo yari ifite bwo kuba yakwishyura ibi bitego cyangwa ngo ibe yanabona igitego cy’impozamarira kuko yari yasumbirijwe ahubwo yahisemo gukina byo kurangiza umuhango.

Nyuma y’umukino, Habimana Sosthene yabwiye abanyamakuru ko wari umukino wo kumufasha kwitegura Kiyovu Sport ndetse no kureba urwego rw’abakinnyi basanzwe batabona umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga mu mikino ya shampiyona kandi ko ishusho y’ikipe azakoresha yakira Kanamugire Aloys wa Kiyovu yamaze kuyibona.

Kabayiza Marcel utoza ikipe ya Sec yavuze ko ataje kuri sitade ya Kigali azanwe no gutsinda FC Musanze ahubwo ko yaje gukina gusa. “Musanze ni ikipe ikomeye. Urumva aba ni abana, ni ukwipima ngo turebe ko nabo babasha kuzamura urwego rwabo. Musanze ntabwo twavuga ngo twaje tuje kuyitsinda, ahubwo twaje tuje kugira ngo twikinire”.  Kabayiza Marcel

 

 

 

 

 

UKO INDI MIKINO Y'INJONJORA RYA MBERE YARANGIYE TUZABIBAGEZAHO MU NKURU ITAHA

Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze

Munyakazi Yussuf Rule amaze gufungura amazamu yahise afata umupira ajyana hagati mu kibuga kugira ngo umukino ukomeze

Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze

wai Yeka wa Musanze FC

Wai Yeka (Ibumoso) ashimira Pekinho ku mupira yamuhaye

Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze

Niyonkuru Ramadhan mwishywa wa Haruna Niyonzima ubwo yari amaze gutsinda igitego

FC Musanze

......bagenzi be bamushimira

Peter Otema

Peter Otema amaze gutsinda igitego yahise yijyanira umupira hagati mu kibuga

Kabayiza Marcel wa SEC Academy

Kabayiza yahise ahamagara abakinnyi ababwira andi mayeri yabafasha kutongera kwinjizwa igitego

FC Musanze

Niyondamya Frederick wa SEC Academy azamukana umupira hagati mu kibuga

Kanamugire Moses wa Fc Musanze

Abakinnyi ba SEC bakinaga bugarira izamu bamaze kurya 4-0

Kanamugire Moses wa Fc Musanze

Kanamugire Moses myugariro w'ibumoso muri FC Musanze nta kazi gakomeye yahuye nako

Runaniza Hamza wa FC Musanze

Runaniza Hamza myugariro wa FC Musanze azitira rutahizamu wa SEC Academy

Kanamugire Moses wa Fc Musanze

Ndikumana Hamadi Katauti

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri FC Musanze

Tuyisenge Pekeake

Tuyisenge Pekeake Pekinho yatanze akazi ku bakinnyi ba SEC

Tuyisenge Pekeake

Rwamanzi Parfait akurikiye Pekinho wari wamuzonze

Tuyisenge Pekeake

Tuyisenge afunga imishumi y'inkweto

Munyakazi Yussuf Rule wa Fc Musanze

Munyakazi yari yafunze hagati ku buryo umukinnyi wa SEC yafataga umupira akabura aho yawucisha

Muhire Christian wa SEC

Muhire Christian umuzamu wa SEC yaje kugira imvune ajya mu kibuga 

Muhire Christian wa SEC

 Muhire Christian aryamye hasi kuko nta muganga wari ku kibuga

Musa

Rwarutabura (ibumoso) yari ku kibuga afana FC Musanze

FC Musanze

FC Musanze izajya muri Tombola ya 1/16 iteganyijwe kuwa 19 Mata 2017

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND