RFL
Kigali

PEACE CUP 2017: APR FC yakomeje imaze kunyagira Sunrise FC mu gihe Kiyovu Sport yasezerewe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2017 20:34
3


Ikipe ya APR Football Club yakomeje mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza imaze kunyagira Sunrise FC ibitego 4-0 birimo bibiri bya Issa Bigirimana. Ibitego byabonetse mu mukino wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.



Ni ibitego byatangiye kuboneka ku munota wa 27’ ubwo Nkizingabo Fiston yaboneraga APR igitego, igice cya mbere kirangira abasore ba Jimmy Mulisa bayoboye umukino n’igitego kimwe. Bagitangira igice cya kabiri, Issa Bigirimana yahise areba mu izamu rya Itangishatse Jean Paul ku munota wa 46’, igitego cya kabiri kiba kiranyoye. Isaa Bigirimana yaje kongeramo igitego ku munota wa 69’ w’umukino. Sekamana Maxime wanitwaye neza mu minota 59’ yamaze mu kibuga, yaje kubona igitego ku munota wa 50’. Ibitego bine ni byo byarangije umukino.

Ibihe n’imibare byaranze umukino:

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ugereranyije n’ababanjemo mu mukino ubanza. Kimenyi Yves yari mu izamu mu mwanya wa Ntaribi Steven. Habyarimana Innocent yari mu bakinnyi babanjemo i Nyagatare ariko utabonetse kuri uyu mukino. Ngabo Albert yari yagarutse mu kibuga ari kapiteni mu mwanya wa Rusheshangoga Michel.

Muri gahunda zo gusimbuza, Cassa Mbungo utoza Sunrise FC yatangiye akuramo Ngiladjoe Fred Etienne akinjiza Rugamba Etienne ku munota wa 75’ mbere yuko Mudahemuka Claude asimbura Sinamenye Cyprien.

Jimmy Mulisa wari imbere y’abafana n’abayobozi ba APR FC, yatangiye gusimbuza ku munota wa 59’ ubwo yakuragamo Sekamana Maxime akinjiza Tuyishime Eric. Ku munota wa 71’, Mwiseneza Djamal yasimbuye Hakizimana Muhadjili nawe utitwaye nabi mu gihe Nshuti Innocent yasimbuye Bigirimana Issa ku munota wa 77’ w’umukino.

Ubwo Tuyishime Eric yari amaze kujya mu kibuga ku munota wa 59’, Nkizingabo Fiston yahise yimuka ku ruhande rw’iburyo yari ariho (Right Wing) ajya ibumoso (Left-Wing) aho Sekamana yakiniraga, bituma Tuyishime ahita ajya iburyo (Right Wing) cyangwa aho bita kuri karindwi.

Ibi byaje guhinduka ubwo Mwiseneza yari amaze kwinjira kuko yahise ajya ku ruhande rw’iburyo bituma Tuyishime Eric ajya gukina inyuma ya Issa Bigirimana. Issa Bigirimana amaze kuvamo, Nshuti Innocent yagiye mu mwanya yakinagaho akajya aherezwa imipira na Tuyishime.

APR FC yateye amashoti icyenda (9) agana mu izamu mu gihe Sunrise FC yateye atatu (3), iyi kipe yari yambaye umweru gusa yateye amashoti ane (4) aca kure y’izamu kuri atandatu (6) ya Sunrise FC. APR FC yabonye koruneri enye (4) mu gihe Sunrise FC yatahanye imwe (1). Sunrise FC kandi yakoze ikosa rimwe (1) ku makosa arindwi (7)ya APR FC.

Abakinnyi ba APR FC baraririye inshuro eshatu (3), Sunrise FC ntibabikora. Nshimiyimana Imran wa APR FC yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 37’ mu gihe ku ruhande rwa Sunrise FC ikarita y’umuhondo yahawe Mushimiyimana Regis. Mu mukino wose muri rusange, APR FC yagumanye umupira ku kigero cya 56% mu gihe Sunrise FC yawugumanye ku kigero cya 44%.

Mu yindi mikino, ikipe ya Kiyovu Sport yasezerewe na FC Marines. Nubwo Kiyovu yatsinze umukino wo kwishyura ibitego 2-1, FC Marines yari yabashije kwitwara neza iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza.

La Jeunesse yabuze ku kibuga bituma iterwa mpaga n’Amagaju FC dore ko umukino ubanza Amagaju yari yatsinze iyi kipe ibitego 2-0. Police FC yakomeje muri 1/4 cy'irangiza iguye miswi na FC Gicumbi banganya igitego 1-1. Police FC yarengewe n'ibitego 2-0 yatsindiwe na Mico Justin mu mukino ubanza.

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017

*APR Fc 4-0 Sunrise Fc  
*SC Kiyovu 2-1 Marines Fc  
*Amagaju Fc 3-0 La Jeunesse (Nyagisenyi, 15:30)
*Bugesera Fc vs AS Muhanga ( Wimuriwe kuri iki Cyumweru)
*Gicumbi Fc 1-1 Police Fc  

 Ku Cyumweru tarikii 14 Girurasi 2017

*Rayon Sports vs Musanze Fc (Amahoro Stadium, 15:30)
*Espoir Fc vs Etincelles Fc (Rusizi, 15:30)

 *AS Kigali vs Mukura VS (Stade de Kigali, 18h00’)

Nkizingabo Fiston niwe wafunguye amazamu ku nyungu za APR FC

Nkizingabo Fiston ni we wafunguye amazamu ku nyungu za APR FC

Nkizingabo Fiston yiyereka abafana

Nkizingabo Fiston yiyereka abafana

Sekamana Maxime yaje kubona igitego ku munota wa 50'

Sekamana Maxime yaje kubona igitego ku munota wa 50'

Sunrise FC nayo yageraga aho yerekana ko ishaka igitego

Sunrise FC nayo yageraga aho yerekana ko ishaka igitego 

Hakizimana Muhadjili agenzura umupira

Hakizimana Muhadjili agenzura umupira

 Hakizimana Muhadjili ahanganye na Serumogo Ally kapiteni wa Sunrise FC

Hakizimana Muhadjili ahanganye na Serumogo Ally kapiteni wa Sunrise FC

Sekamana Maxime aca mu bantu aguruka

Sekamana Maxime aca mu bantu aguruka

Issa Bigirimana ahatana na Mushimiyimana Regis

 Issa Bigirimana ahatana na Mushimiyimana Regis

 Ubwo Itangishatse Jean Paul yari agize ikibazo yatewe n'ishoti yatewe na Mukunzi Yannick

Ubwo Itangishatse Jean Paul yari agize ikibazo yatewe n'ishoti yatewe na Mukunzi Yannick

 Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Sekamana Maxime ashaka kwirenza Seumogo

Sekamana Maxime ashaka kwirenza Serumogo

Serumogo amucikana umupira

Serumogo amucikana umupira

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

Imanishimwe Emmanuel ashaka inzira

Abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino wa APR FC

Abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino wa APR FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Mwiseneza Djamal aguruka ku mupira

Mwiseneza Djamal aguruka ku mupira

 Sekamana Maxime yishimira igitego

Sekamana Maxime yishimira igitego

Andre Cassa Mbungo umutoza mukuru wa Sunrise FC

Andre Cassa Mbungo umutoza mukuru wa Sunrise FC

Igitego cya Issa Bigirimana cyishimirwa

Igitego cya Issa Bigirimana cyishimirwa

Tuyishime Eric yumvana imbaraga na Niyonshuti Gad

Tuyishime Eric yumvana imbaraga na Niyonshuti Gad wa Sunrise FC (3)

Issa Bigirimana akurikiwe mu kirere gushaka umupira

Issa Bigirimana akurikiwe mu kirere gushaka umupira

Uko umukino wagenze mu mibare

Uko umukino wagenze mu mibare

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Louis6 years ago
    APR Oyee Thinks Kurimwe Mutugejejeho Aya Makuru.
  • nsanzineza zabron6 years ago
    birashimishije pe nikomereze aho turinyuma yayo.
  • Gicu6 years ago
    Nshimiye umunyamakuru wanditse iyi nkuru ya match, kuko ubona ko yagerageje gukora kinyamwuga ugereranyije n'izindi nkuru z'imikino zanditse. Komeza usitare amano.





Inyarwanda BACKGROUND