Kuri uyu mugoroba wo ku wa 16 Werurwe, akavura kagwa ni bwo abakinnyi ndetse na bamwe mu bayobozi ba AS Onze Createurs yo mu gihugu cya Mali bageze i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege bakaba baje gukina n’ikipe ya Rayon sport FC mu mikino nyafurika ya Total CAF Confederation Cup.
Ni umukino wo kwishyura uzabera kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe, dore ko umukino ubanza iyi kipe yari yabashije gutsindira Rayon Sports i Bamako igitego 1-0 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.
Imodoka zibageza kuri hotel zari zibategereje
Akavura kagwaga
Iyi kipe ije ifite impamba y'igitego kimwe ku busa
Mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports batonzwe n'ikirere cya Mali kubera ubushyuhe bwo hejuru bahasanze, aba bo nabo bashobora kuba basanze ibihe bihabanye kuko nabo bakigera i Kigali bakiriwe n'ubukonje n'imvura yagwaga kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane.
Iyi kipe yaruhukiye muri hotel Hill View iherereye mu rusisiro rw'umujyi ku muhanda uva ku kiliziya Ste Famille umanuka ahazwi nka 'peyaje'
Abenshi bahisemo guhita bafata icyo kunywa cya jus
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis / INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO