RFL
Kigali

Nzarora Marcel na Ndayishimiye Antoine Dominique ntibari muri 18 ba Police FC bazahura na Espoir FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2018 14:47
0


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018 ni bwo Police FC yakoraga imyitozo ya nyuma mbere y'uko bakira Espoir FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2018-2019. Urutonde rw’abakinnyi 18 bazakoresha ntiruriho Nzarora Marcel na Ndayishimiye Antoine Dominique.



Albert Mphande wari wavuze ko uyu mukino ugomba kugaragaramo impinduka uhereye mu izamu yabanje gukuramo Nzarora Marcel umwe mu banyezamu barambye muri iyi kipe ndetse wanakunze kwambara igitambaro cya kapiteni, ntabwo ari mu bakinnyi 18 ba Police FC bagomba kwitabira umukino bazakiramo Espoir FC kuri yu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc ntabwo ari muri 18 bazakina na Espoir FC

Ndayishimiye Antoine Dominique umukinnyi wafashije Police FC mu mikino ya nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018 akanatsinda ibitego umunani (8) kuri ubu ntabwo abatoza ba Police FC bamubonyemo ubushobozi bwo kuba yagira icyo abafasha imbere ya Espoir FC.

Mu mwaka ushize w’imikino, Police FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-1 i Rusizi, igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ubwo batozwaga na Seninga Innocent. Umukino wo kwishyura, Police FC yanyagiye Espoir FC ibitego 3-0 ku kibuga cya Kicukiro.

Ndayishimiye Antoine Dominique ntabwo ari muri 18 ba Police FC bazakina na Espoir FC

Ndayishimiye Antoine Dominique ntabwo ari muri 18 ba Police FC bazakina na Espoir FC

Abakinnyi bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Police FC barimo; Bwabakweli Emmanuel (GK), Mpozembizi Mohammed, Ndayishimiye Celestin, Munezero Fiston, Manzi Huberto Sincere, Eric Ngendahimna, Peter Otema, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Bahame Alafat na Iyabivuze Osee.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Abaismbura barimo; Nduwayo Danny Bariteze (GK), Mitima Issac, Ishimwe Issa Zappy, Mushimiyimana Mohammed, Uwimbabazi Jean Paul, Hakizimana Kevin Pastole na Cyubahiro Janvier.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND