RFL
Kigali

Nyuma yo kwizihiza isabukuru y'amavuko, umunyamakuru wa RBA Kwizigira Claude yatangaje itariki y’ubukwe bwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/05/2018 10:42
2


Kwizigira Claude ni umwe mu basore bamaze kwigarurira abakunzi b’imikino hano mu Rwanda kubera ukuntu avuga akanogeza imipira kuri iyi Radiyo ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda cyane ko ari na Radiyo y’igihugu. Kuri ubu uyu musore yamaze gutangaza amatariki azakorera ubukwe. Atangaje ibi nyuma y’ibirori byo kwizihiza umunsi we w’amavuko.



Kwizigira Claude mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo yari mu karere ka Rubavu ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’inshuti zabo, aha bakaba bari bagiye gutembera icyakora bihurirana n'uko ari bwo uyu musore yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, ibintu byatumye uyu munsi bawizihiriza ku nkengero z’ikuyaga cya Kivu hamwe mu heza u Rwanda rufite hakunze gusohokera abantu bifuza kugirira ibihe byiza ku mazi.

Claude KwizigiraAmatariki y'ubukwe bwa Kwizigira Claude

Nyuma y’ibi birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko ya Claude Kwizigira aho umukunzi we Clarisse yamutunguriye i Rubavu bahavuye bemeranyije neza amatariki y’ubukwe bwabo cyane ko magingo aya bamaze gutangaza itariki nyazo z’ubukwe bwabo ubu buzaba tariki 21 Nyakanga 2018 nubwo byinshi kuri ubu bukwe bizajya hanze mu minsi itaha aba bombi bamaze gutangaza iyi tariki nk’umunsi w’ubukwe bwabo.

KWIZIGIRA CLAUDEKWIZIGIRA CLAUDEClaude KwizigiraKWIZIGIRA CLAUDEKwizigira Claude yatangaje itariki y'ubukwe bwe nyuma y'ibihe byiza yagiranye n'umukunzi we ku munsi we w'amavuko

Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse bagiye kurushinga nyuma y’urugendo rw’imyaka cumi n’itanu bari mu rukundo magingo aya bakaba bamaze gutangaza itariki nyiri izina bazakoreraho ubukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Congratulations coolest guy ever
  • Mutebwa Litha5 years ago
    Wawou imyaka cumi nitanu!!!!! Urukundo nyakuri ruracyabaho peee congz Imana ibajye imbere mbifurije ishya nihirwe





Inyarwanda BACKGROUND