RFL
Kigali

Nyirarukundo Salome wagize imvune ari muri shampiyona y’isi yahawe ibyumweru 6

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2017 13:21
0


Nyirarukundo Salome umunyarwandakazi w’imyaka 20 wagiriye imvune muri shampiyona y’isi yakinirwaga mu Bwongereza tariki ya 5 Kanama 2017, abaganga bamuhaye ukwezi n’igice adakora ibijyanye no kwiruka nk’umukino we asanzwe akina.



Ni nyuma yaho uyu mukobwa yaje gutsikira mu gitondo cyo kuwa Gatandatu ariko akumva bidakomeye cyane ariko bikaza gukomera ubwo yari mu irushanwa nk’uko yabitangarije INYARWANDA.

“Hari mu gitondo ndatsikira ariko icyo gihe sinababaraga. Ubwo rero ndi muri competition byatangiye gukomera. Bambwiye ko ari igufwa ry’akaguru ryagize ikibazo ariko bambwiye ko bizamara ukwezi n’ibyumweru bibiri”. Nyirarukundo

Abaganga kandi bongeye kubwira Nyirarukundo ko imvune ye ikomoka ku munaniro wo kuba amaze igihe akora imyitozo ikomeye igeretseho amarushanwa yitabiriye muri uyu mwaka bityo asabwa kuruhuka bihagije kugira ngo umubiri we ugarure imbaraga.

Nyirarukundo biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuwa 15 Kanama 2017 azatangira ibiruhuko by’umwaka w’imikino mu mpera z’uyu mwaka binagendanye no kuba ari mu bihe azaba ategereje gukira.

Muri shampiyona y’isi yaje ku mwanya wa 25 mu bakinnyi 31 basiganwaga mu ntera ya metero ibihumbi icumi (10.000m) akoresheje iminota 32 amasegonda 45 n’ibice 96 (32’45”96”’) asizwe iminota ibiri, amasegonda 29 n’ibice 66 (2’29”66”’) na Almaz Ayana umunya-Ethiopiyakazi watwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere.

Ubwo Nyirarukund Salome yagiraga ikibazo

Ubwo Nyirarukundo Salome yagiraga ikibazo 

Nyirarukundo Salome ufite ikibazo ku kaguru k'iburyo aracyari i Londre mu Bwongereza

Nyirarukundo Salome ufite ikibazo ku kaguru k'iburyo aracyari i Londre mu Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND