RFL
Kigali

Ntaribi Steven na Antoine Ndayishimiye basimbuye abakinnyi ba Mukura bahagaritswe mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:24/05/2016 15:32
1


Ntaribi Steven wa APR FC na Dominique Ndayishimiye wa Gicumbi FC bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura gukina na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ngo basimbure abakinnyi ba Mukura VS bahanishijwe na FERWAFA kumara ukwezi badakina.



Ntaribi Steven umunyezamu wa APR FC yasimbuye Mazimpaka Andre usanzwe ari umunyezamu wa Mukura Victory Sports mu gihe Antoine Dominique Ndayishimiye wa Gicumbi FC yasimbuye Habimana Yussuf usanzwe ari rutahizamu mu ikipe ya Mukura Victory Sports.

Aba bakinnyi babiri ba Mukura VS bahanishijwe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA   kumara ukwezi badakina ndetse n’amafaranga ibihumbi 50 by’u Rwanda kuri buri umwe nyuma yo gusangwa baragize uruhare mu guteza  imvururu ku mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Mukura VS igitego kimwe ku busa.

Mu gihe icyemezo cya FERWAFA gishyirwa mu bikorwa, aba bakinnyi ba Mukura VS ntibemerewe gukinira u Rwanda haba ku mukino wa gicuti ruzakina na Senegal ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016 ndetse n’uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda ruzakina na Mozambique ku itariki ya 4 Kamena 2016 bikaba byabaye ngombwa ko basimbuzwa.

Nta gihe kirekire cyari gishize Ntaribi Steven atangiye kongera gukinira APR FC dore ko nyuma yo kumara igihe kirekire yaravunitse, yari amaze gukinira APR FC imikino itatu iheruka abanzamo mu gihe Antoine Dominique Ndayishimiye we amaze iminsi afasha Gicumbi FC kwitwara neza nyuma yo kuyitsindira igitego ku mukino yanganyijemo na Rayon Sports ndetse no kuyitsindira kimwe mu bitego 2 yatsinze Sunrise ubwo bayitsindaga ibitego bibiri kuri kimwe mu mpera z'icyumweru gishize.

Ntaribi Steven agomba gusanga  abandi mu mwiherero w'ikipe y'igihugu

IMG_0096

Dominique Ndayishimiye amaze gutsindira Gicumbi FC ibitego umunani muri shampiyona

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bitegura umukino wa Senegal n’uwa Mozambique:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ntaribi Steven (APR FC), Ndoli Jean Claude (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC).

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) and Manzi Thierry (Rayon Sports).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Antoine Dominique Ndayishimiye (Gicumbi Fc), Niyonzima Haruna (Young Africans).

Abataha izamu: Usengimana Danny (Police), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) and Sugira Ernest (AS Kigali).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • j7 years ago
    nkubwo baby baba bamuzanye kumariki ko yanyaye. nukumara f kubusa gusa





Inyarwanda BACKGROUND