RFL
Kigali

Nkurunziza Gustave n’abandi bakorana bari hamwe mu gihome barekuwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2017 18:04
3


Gustave Nkurunziza uherutse kongera gutorerwa manda yo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) na bagenzi be bakorana barimo na Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe barekuwe nyuma yo gusanga ibyaba bya ruswa bashinjwa bitabahama.



Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki 2 Werurwe 2017 ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge,abacamanza basanze ubushinjacyaha butaratanze ibimenyetso bifatika bishinja aba bayobozi , harimo kuba butaragaragaje uwakiriye ruswa n’icyo yatangiwe. Aba bayobozi byavugwaga ko bagiye umugambi wo gutanga ruswa mu matora ya manda nshya ya Nkurunziza Gustave, amatora yabaye kuwa 4 Gashyantare 2017.

Bashingiye kuri iyo ngingo yo kuba abashinjacyaha batagaragaza neza umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakiriye iyo ruswa, abacamanza bategetse ko Nkurunziza Gustave uyobora FRVB, Hatumimana Christian umunyamabanga wa FRVB n’Uwera Jeannette umubitsi w’ishyirahamwe ndetse  na Mukundiyukuri Jean de Dieu umuyobozi muri komite Olemike na siporo mu Rwanda barekurwa ndetse ko hagize ikindi bashinjwa kijyanye n’ibi bazaburana bari hanze.

Kuwa 9-10 Gashyantare 2017 ni bwo aba bayobozi bose bari bamaze kugezwa mu maboko ya Polisi y’u Rwanda bazira kuba ngo mu matora Nkurunziza Gustave yatsinzemo Karekezi Léandre haba harajemo ibijyanye na ruswa ndetse abakurikiranira hafi imikorere n’imigenzereze ya FRVB bavugaga ko mu bantu 18 batoye Nkuruziza buri umwe yahawe ruswa y’ibihumbi 600 (600.000 FRW).

Uwera Jeannette

Uwera Jeannette (uwa kabiri uturuka iburyo) nawe yari mu maboko ya Polisi ashinjwa gufatanya na bagenzi be icyaha cya ruswa

 Image result for hatumimana christian

Hatumimana Christian umunyamabanga mukuru wa FRVB

Nkurunziza Gustave

Nkurunziza Gustave ubwo yari amaze gutsinda amatora nka perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karanganwa7 years ago
    Ubutabera bwakoze akaxi kabwo kabisa, ikindi gukekwa ni ugukekwa ntabwo umuntu aba yahamijwe icyo cyaha, gusa Imana ishimwe ko abayobozi bacu barekuwe, icyubahiro ni icyawe Mana
  • 7 years ago
    Inkuru ishimishije,Jeannette n'imfuzanzima ayo manyanga ntiyari buyakore.Imana Ishimwe rwose ko barenganuwe bose.
  • kalisa7 years ago
    Njye nkurikije uko nzi Nkurunziza Gustave ayo manyanga ntiyayakora, azwiho ubuhanga n,ubushishozi ndetse n,ibitekerezo byubaka, ntabwo rero ntekereza ko iyo mico atakuranye aribwo yaba aribwo ayize angana kuriya, ubutabera bwakoze akazi kabwo.





Inyarwanda BACKGROUND