RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa muri APR FC bigeze he ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2018 10:43
0


Nizeyimana Mirafa wari umaze imyaka ibiri y’imikino (2016-2017 na 2017-2018) muri Police FC nyuma yo kubengukwa n’amakipe atandukanye y’imbere mu gihugu, APR F yatanze izindi kugaragaza ko imucyeneye kurushaho inagira bimwe iba imuhaye.



Amakuru ahari muri iri gurwa rya Nizeyimana Mirafa ni uko ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018 uyu musore w’imyaka 23 yahuye n’abayobozi ba APR FC bakagirana ibiganiro byatumye baba bamuhaye amwe mu mafaranga yo kugira ngo abe yikusanya banamurinda ko hari indi kipe yagira icyo imubwira.

APR FC itwaye Nizeyimana mu gihe amakipe nka AS Kigali na Rayon Sports zari zarabanje kuvugana nawe ariko ntibyatanga umusaruro wihuse nk'uko APR FC bihagaze magingo aya. Biteganyijwe ko Nizeyimana Mirafa azajya yambara nimero umunani (8) yari iya Bizimana Djihad wagiye muri Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren.

Nizeyimana Mirafa yari amaze imyaka ibiri muri Police FC

Nizeyimana Mirafa yari amaze imyaka ibiri akina hagati muri Police FC

Nizeyimana Mirafa wageze muri Police FC mbere y'uko hakinwa umwaka w’imikino 2016-2017, mu mwaka wa mbere yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse banagera mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2017 ari umukinnyi ubanza mu kibuga kuko yakinnye imikino 28 muri 30 igize shampiyona.

Nizeyimana Mirafa ashobora kutazakina umukino APR FC ifitanye na Police FC kuko amaze iminsi arwaye malaria

Nizeyimana Mirafa ashobora kutazakina umukino APR FC ifitanye na Police FC kuko amaze iminsi arwaye malaria 

Mu mwaka we wa kabiri, Nizeyimana Mirafa yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona kuri ubu bakaba n’ubundi barageze mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2018 aho Police FC n’ubundi igomba guhura na APR FC.

Nizeyimana Mirafa biba bigoye ko watambuka umurongo w'ikibuga umunyujijeho umupira

Nizeyimana Mirafa biba bigoye ko watambuka umurongo w'ikibuga umunyujijeho umupira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND