RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Sefu yagarutse muri 18 ba Rayon Sports batarimo Mukunzi Yannick na Muhire Kevin

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/06/2018 13:54
0


Ivan Minaert umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 18 ba Rayon Sports bagoMba gucakirana n’Amagaju FC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona. Niyonzima Olivier Sefu yagaruste muri aba bakinnyi.



Niyonzima Olivier Sefu wari umaze igihe adakinira ikipe ya Rayon Sports bitewe n’ikibazo yari yaragize ku gitsi cy’ikirenge cy’iburyo, yagarutse mu bakinnyi 18 bagomba kuba bashaka amanota atatu (3) kuri uyu wa Kabiri kuri sitade Amahoro.

Gusa nubwo Rayon Sports yagaruye Niyonzima Olivier Sefu, ntabwo bafite Usengimana Faustin ufite imvune yakuye ku mukino bakinnye na AS Kigali cyo kimwe na Yannick Mukunzi na Bimenyimana Bonfils Caleb barwaye malariya.

Mugabo Gabriel afite amahirwe yo kubanza mu kibuga akina mu mutima w'ubwugarizi

Mugabo Gabriel afite amahirwe yo kubanza mu kibuga akina mu mutima w'ubwugarizi

Muhire Kevin yabanje hanze

Muhire Kevin ntabwo azakina kuko atakoze imyitozo

Rayon Sports izakina idafite Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bakina neza hagati mu kibuga bitewe nuko atakoze imyitozo ya nyuma y’uyu wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018 bitewe n'uko ngo imodoka ijyana abakinnyi yamusize bityo akavuga ko yabuze amafaranga yo gutega moto imugeza mu Nzove.

Abakinnyi nka Nahimana Shassir na Yassin Mugume nabo ntabwo bagaragara kuri uru rutonde kuko Ivan Minaert avuga ko batigeze bitabira imyitozo mu buryo bwiza. Nahimana Shassir yasibye iminsi ibiri adakora mu gihe Yassin Mugume unamaze iminsi arwaye ino kuva batsinda Etincelles FC nawe ntabwo yagaragaye ku kibuga.

Manzi Thierry myugariro w’iyi kipe ukina mu mutima w’ubwugarizi nawe ntazakina umukino w’Amagaju FC bitewe nuko yamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo dore ko iya gatatu yayibonye banganya na Police FC igitego 1-1.

Yannick Mukunzi ku mupira

Yannick Mukunzi arwaye Malaria ntabwo azahatana n'Amagaju FC

18 ba Rayon Sports bitegura Amagaju FC:

1. Bakame Eric Ndayishimiye (GK, C, 1)

2. Gerard Bikorimana (GK, 30)

3. Ange Mutsinzi Jimmy 5

4. Abdul Rwatubyaye 19

5. Gabriel Mugabo 2

6. Innocent Twagirayezu 13

7. Saddam Nyandwi 16

8. Gilbert Mugisha  12

9. Eric Irambona Gisa 17

10. Eric Rutanga Alba 3

11. Mugisha Francois Master 25

12. Sefu Niyonzima Olivier 21

13. Habimana Youssuf Nani

14. Djamal Mwiseneza 27

15. Djabel Manishimwe 28

16. Shaban Hussein Tchabalala 11

17. Christ Mbondy 9

18. Diarra Ismaila 20

Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi

Manzi Thierry (Mu kirere) afite amakarita atatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND