RFL
Kigali

Nirengagije ahazaza hanjye mparira Mugisha Samuel-UWIZEYE JEAN CLAUDE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/08/2018 11:40
1


Uwizeye Jean Claude umunyarwanda ukina muri POC Cote de la Lumiere mu Bufaransa akaba yarasoje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018 avuga ko muri iri siganwa yishimira uko ryagenze kandi ko umwenda w’umuhondo wegukanwe na Mugisha Samuel ari nk’aho ariwe wawumuhesheje.



Aganira n’abanyamakuru, Uwizeye Jean Claude w’imyaka 24 yavuze ko muri iri siganwa yaje kuganira na Mugisha Samuel amubwira ko aramutse atwaye Tour du Rwanda 2018 hari byinshi ateganya imbere bifite akamaro kanini ku myaka 20 afite. Ibi Uwizeye yaje kubyumva amwemerera ko azamufasha mu nzira.

“Umwaka wa kabiri nabonye ni umwanya ukwiriye kuko iyo uza kuba atari umwanya ukwiriye mba narafashe uwa mbere kuko Mugisha ajya gufata uriya mwenda w’umuhondo ni ibintu twari twumvikanye n'ubwo nyuma bitaje kugenda neza ariko ni ibintu twumvikanye ambwira n’ibyiza byayo biri imbere kandi nanjye nashyize mu bitecyerezo ntecyereza imyaka yanjye 24 na 19 Mugisha afite nsanga Mugisha atwaye uriya mwenda ari ahazaza heza kuri we, nirengagiza ahazaza hanjye muha umwanya”. Uwizeye Jean Claude.

Uwizeye Jean Claude yasoje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018

Uwizeye Jean Claude yasoje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018

Jean Claude Uwizeye avuga ko kandi nubwo yishimira umwanya yatsindiye muri Tour du Rwanda 2018, anavuga ko yaje kubabara bikomeye ubwo havugwaga ko we na Ndayisenga Valens bari gukina mu izina ry’Abafaransa .

“Nababajwe n'uko imigambi n’ibitecyerezo twari dufite bitaje kugenda neza. Twatangiye turi bamwe tumaze kubona Mugisha afashe umwenda w’umuhondo batangira kutwihinduka baratubwira ngo ntabwo turi mu banyarwanda turi mu Bafaransa. Ni ibintu byatubabaje, bitagenze neza kuri twe binadutera kuba twahangana ngo dufate umwenda w’umuhondo. Iyo nambara umwenda w’umuhondo nari kuba ndi Umunyarwanda ntabwo nari kuba Umufaransa. Batwihanganire ni agakosa gato kabayeho nta kundi” Uwizeye.

 Uwizeye Jean Claude yasoje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018 agenze intera ya kilometero (946.7 Km) akoresheje 24h27’14” mu gihe Mugisha Samuel watwaye isiganwa yakoresheje 24h26’53”.

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere ubwo yaganiraga na SKOL

Uwizeye Jean Claude ukinira POC Cote de la Lumiere ubwo yaganiraga na SKOL mbere y'urugendo rwa Kigali-Kigali (82.2 Km)

Uwizeye Jean Claude avuga ko yirengagije ahazaza he akitangira Mugisha Samuel

Uwizeye Jean Claude avuga ko yirengagije ahazaza he akitangira Mugisha Samuel

Uwizeye Jean Claude (Ibumoso) na Ndayisenga Valens (Iburyo) bakinana muri POCCL

Uwizeye Jean Claude (Ibumoso) na Ndayisenga Valens (Iburyo) bakinana muri POCCL

Mugisha Samuel asoza Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel mu mwambaro w'umuhondo

Mugisha Samuel asoza Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

2018: Mugisha Samuel (Rwanda)

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens  yabaye ikipe y'umunsi

POC Cote de Lumiere ikinamo Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye yabaye ikipe y'umunsi 

Ikipe y'iguhugu yatwaye Tour du Rwanda 2018

Ikipe y'iguhugu yatwaye Tour du Rwanda 2018

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    Thank you sooooo much Jean Claude.nta kindi nabona nkubwira.





Inyarwanda BACKGROUND