RFL
Kigali

Ni uwuhe mukinnyi ufite amahirwe yo guhabwa igihembo cya “Best Promising Player 2017-2018”?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2018 14:52
0


Buri mwaka ikigo cy’itangamakuru ry’amashusho cya Azam TV kikaba ari nacyo gifite mu biganza gahunda zose z’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane amarushanwa aba yateguwe na FERWAFA, batanga ibihembo ku bakinnyi, abafana, amakipe n’abatoza bitwaye neza.



Muri uyu mwaka w’imikino turi ku musozo wawo, hari amazina amwe n'amwe yagiye akora akazi gakomeye muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 ndetse bidashidikanwaho cyane ko hazagira impinduka ziba mu gihe ibi bihembo bizaba bitangwa. APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona, igomba kuzabihemberwa nta kabuza cyo kimwe na Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi (15) muri shampiyona.

Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi  batatu bakiri bato mu myaka ariko bagize ibyo bageraho mu kibuga kurusha abandi ku buryo bafite amahirwe yo kuzatoranwamo uwuzahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere (Best Promising Player). Igihembo giheruka mu mwaka w’imikino 2016-2017 gifitwe na Biramahire Abeddy wa Police FC.

Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC)

Image result for Ndayishimiye Antoine Dominique  Inyarwanda

Ndayishimiye Antoine Dominique ni umukinnyi urangije imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC akina ahagana imbere aca mu mpande z’ikibuga (Winger), yabashije gutsinda ibitego umunani (8) mu mikino 23 yose yakinnye abanza mu kibuga.

Ndayishimiye Antoine Dominique w’imyaka 24 yabashije kubona igitego ubwo Police FC yatsindaga Espoir FC ibitego 2-1 i Rusizi, abona igitego batsinda SC Kiyovu ibitego 2-0, atsinda igitego banganya na AS Kigali igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali.

Yaje kongera kureba mu izamu banyagira Miroplast FC ibitego 3-0 ku kibuga cya Kicukiro, yinjiza igitego batsindwa na Etincelles FC ibitego 2-1 , bangaya na Mukura VS igitego 1-1, batsinda Gicumbi FC igitego 1-0 na Gicumbi FC bayitsinda igitego 1-0 ku Kicukiro.

Ndayishimiye Antoine Dominique yabashije gutanga imipira ine (4 Assits) yabyaye ibitego. Hari umwe yatanze bakina na AS Kigali bakaganya ibitego 2-2,  batsinda Miroplast FC (3-0), batsinda Espoir FC (2-1) ndetse banatsindwa na Musanze FC (2-1).

Mu gikombe cy’Amahoro 2018 yatsinze ibitego bitatu (3) anatanga imipira ibiri (2) yabyaye ibitego. Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 48.

Mudeyi Suleiman (Musanze FC)

Mudeyi Suleiman avuga ko FC Musanze izamufasha kuzamura urwego

Mudeyi Suleiman bita Wakanda ni umukinnyi umaze umwaka umwe mu ikipe ya FC Musanze akina aca ibumoso cyangwa iburyo bitewe n’uburyo abatoza baba bifuje uko akina.

Ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) antanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo. Mudeyi Suleiman niwe mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane ya mbere.

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.

Mudeyi kandi yatanze umupira wabyaye igitego ubwo batsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali n’igihe batsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Musanze. Musanze yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 35.

Mugenzi Cedric Ramires (Etincelles FC)

Mugenzi Cedric uzwi nka Ramires w’imyaka 23 yabashije gukina imkino 13 muri 30 yakinwe muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018. Muri iyi mikino, yabashije gutsinda ibitego bitanu (5). Muri iyo mikino 13, itanu niyo yabashije gutsindamo igitego nibura kimwe.

Mu mikino itanu (5) Mugenzi yabonyemo igitego, itatu muri yo barayinganyije batsindamo ibiri (2). Banganyije na Rayon Sports i Rubavu igitego 1-1, batsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Rubavu, banganya igitego 1-1 na Musanze, banganya na Kirehe FC ibitego 2-2 bananyagira Miroplast FC ibitego 6-0. Muri iyi mikino yose Mugenzi Cedric yagiye abonamo igitego.

Mugenzi Cedric wanakiniye Rayon Sports akina hagati mu kibuga aca ku mpande z’ikibuga yaba iburyo cyangwa ibumoso. Etincelles FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanta 51.

Image result for Biramahire Abeddy Inyarwanda

Biramahire Abeddy wa Police FC ni we ubitse igihembo cya "Best Promising Player"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND