RFL
Kigali

Ndizeye Jimmy yasimbuye Hitimana Thierry muri FC Bugesera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2018 9:30
0


Jimmy Ndizeye wahoze ari umutoza wa Espoir FC yamaze kugera mu ikipe ya FC Bugesera aho yagiye gusimbura Thierry Hitimana wari umaze amezi ane muri iyi kipe kuko yari yayigezemo muri Mutarama 2018.



Kuwa 17 Gicurasi 2018 nibwo Hitimana Thierry yasezeye ku bakinnyi ba Bugesera FC ababwira ko ashobora kudakomezanya nabo mu gihe abayobozi b’iyi kipe batari kumvikana ku bintu bimwe na bimwe.

Nyuma kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2018 nibwo Ndizeye Jimmy yahawe akazi ko kumusimbura mu gihe cy’ukwezi kumwe gusigaye kugira ngo shampiyona irangire, nyuma nibwo abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC bazicara bakareba niba bavugurura amasezerano.

Mu kiganiro na Flash FM, Hitimana Thierry yavuze ko yavuye muri Bugesera FC ariko akaba yavuga ko ari ikipe asize imeze neza kuko ifite abakinnyi beza bensho bityo ko Ndizeye Jimmy agomba gukomeza gutegura ikipe izakomeza guhangana.

"Bugesera FC ifite umubare w'abakinnyi beza kandi benshi, ndumva rero icyo yakora ari ugukomeza gutegura ikipe izakomeza guhangana mu marushanwa ari imbere kuko ntabwo Bugesera FC ifite abakinnyi babi". Hitimana

Hitimana Thierry wari umutoza mukuru wa Bugesera FC

Hitimana Thierry wari umutoza mukuru wa Bugesera FC  

Ndizeye Jimmy agomba gutangira gutegura ikipe ya Bugesera FC kuko bazakira FC Marines kuwa Kabiri tariki 12 Kamena 2018. Hitimana Thierry asize Bugesera FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 28 mu mikino 24 bamaze gukina.

Jimmy Ndizeye umutoza mukuru wa Bugesera FC

Jimmy Ndizeye umutoza mukuru wa Bugesera FC

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Bugesera FC iheruka kunyagirwa na AS Kigali (4-0) igomba kwakira FC Marines kuuwa 12 Kamena 2018

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND