Nayituriki Jean paul na Ingabire lementine nibo bana bahize abandi mu irushanwa ikipe ya Fly Cycling Club mu rwego rwo gushakisha abakinnyi bakiri bato bafite impano mu gutwara igare, irushanwa ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali.
Icyicro cy’abahungu basiganwaga ku ntera ya kilometero 44 (Km 44) mu gihe abakobwa basiganwaga intera ya kilometero 22 (Km22).
Nayituriki yabaye uwa mbere mu bahungu akoresheje isaha imwe n’iminota 18’ (1h18’) mu gihe Ingabire yabaye uwa mbere mu bakobwa akoresheje iminota 54’ n’amasegonda 29’(54’29”).
Nayituriki yaje akurikiwe na Niyigena Jean Paul ku mwanya wa kabiri mu gihe Mutungirehe Assouman yatahanye umwanya wa gatatu. Ingabire Clementine yakurikiwe na Mukatuyizere Jeanne.
Babiri ba mbere mu cyiciro cy'abahungu
Skol niyo yatanze ibihembo
Ingabire Clementine niwe wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa
Abasiganwa mbere yo guhaguruka
Abafana ku mihanda
Ntembe Bosco umuyobozi wa Fly Cycling Club
TANGA IGITECYEREZO