Niyonshuti Samuel bita Kazungu wabaga mu ikipe ya Espoir BBC nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 18 yabereye mu Rwanda mu 2016, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba Rusizi BBC iri ku mwanya wa nyuma muri iyi minsi.
Niyonshuti uvuga ko abatuye i Rusizi bakunda Basketball yemeza ko yafashe umwanzuro wo kuva muri Espoir BBC kuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina mu gihe yifuza kuzamuka mu mikinire.
“Urebye nta kintu kidasanzwe cyatumye mva muri Espoir, ikintu njye nashakaga cyari ugukina kuko ntabwo nabonaga umwanya uhagije wo gukina. Ubwo rero nafashe umwanzuro ndavuga nti reka njye ahantu nzabasha gukina iminota myinshi nongere nzamure urwego kubera ko nabonaga ntangiye kumanuka”. Niyonshuti Samuel
Niyonshuti umaze gukina imikino ibiri muri Rusizi BBC avuga ko umukino wa mbere bakinnye na Espoir BBC yari afitemo ikintu cy’igihunga bitewe nuko yari amaze igihe adakina ariko ngo ku mukino bakinnye na UGB yumvaga yatangiye kugarura icyizere.
Mu magambo ye yagize ati“Nkurikije nk’umukino twakinnye kuwa Gatandatu na Espoir, numvaga mfitemo igihunga kubera kumara igihe umuntu akora imyitozo ariko adakina ariko ndebye umukino twakinnye na UGB numvaga natangiye kugarura icyizere”.
Niyonshuti Samuel aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na UGB amanota 79-60
Kuri ubu nyuma y’imikino ine bamaze gukina, Rusizi BBC bayitsinzwe yose ari nayo mpamvu bari ku mwanya wa nyuma n’amanota ane n’umwenda w’amanota 145.
Niyonshuti Samuel mu bakinnyi ba Espoir BBC ashaka inota
Niyonshuti ashaka inzira yamugeza ku nkangara
Niyonshuti Samuel akina aturuka inyuma azamukana imipira
Niyonshuti acenga Kazeneza Emile Galois bahoranye muri Espoir BBC bakanakinana mu ikipe y'igihugu (U18)
Niyonshuti ahunga Kubanatubane Phillip wavuye muri IPRC Kigali BBC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO