RFL
Kigali

Mukura VS ni iya cyera ariko nta kindi irusha FC Musanze-Mazimpaka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2017 15:29
0


Mazimpaka Andre kuri ubarizwa muri FC Musanze nyuma y’impera z’umwaka w’imikino 2016-2017 avuga ko amakipe yo mu Rwanda ari amwe uretse utuntu duto atandukaniraho. Mazimpaka avuga ko kuba Mukura Victory Sport yaravutse mbere aricyo irusha FC Musanze.



Mazimpaka wari umaze imyaka ibiri (2) muri Mukura Victory Sport yagezemo avuye muri Espoir FC avuga ko abantu batunguwe babonye asohotse muri Huye ariko ko nta gitangaza kirimo kuko amakipe yo mu Rwanda yose ari amwe. Uyu mugabo wubatse avuga ko usibye kuba Mukura Victory Sport yarashinzwe mbere (1963) nta kindi irusha FC Musanze. Gusa avuga ko amakipe ajya gusa n’aho yihariye atarenze abiri cyangwa atatu (3).

“Icya mbere abantu benshi bibabjije icyatumye mva muri Mukura ariko amakipe yo mu Rwanda yose ni amwe uretse nk’imwe cyangwa ebyiri (2) naho izindi ni kimwe. Iyo ikipe iguhaye ibyo wifuza, ikaguha ibintu wumva bigufitiye inyungu wumva ukeneye, nta mpamvu yo kutajyayo. Ntabwo ducagura amakipe ahubwo ducagura ubuzima bushobora kugufasha”. Mazimpaka

Agaruka ku itandukaniro cya Mukura Victory Sport na FC Musanze yagize ati” Wenda kuvuga ngo Musanze na Mukura…Wenda Mukura yo ni ikipe nkuru yavutse mbere ya Musanze FC ndakeka ko ari cyo kintu kiri hagati yayo ariko ubundi ubuzima, abakinnyi n’ibindi. Ibintu byose ni bimwe”. Mazimpaka Andre

Mazimpaka kandi avuga ko yaje muri Musanze FC agamije kubaka izina rye rigakomera kurusha uko ryari rihagaze akiri muri Mukura Victory Sport.

Mazimpaka Andre ubu niwe nimero ya mbere muri FC Musanze

Mazimpaka Andre ubu ni we nimero ya mbere muri FC Musanze

Umukino ubanza wa shampiyona, Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu Sport igitego 1-0 mu gihe bagomba kwakira Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa kabiri uteganyijwe kubera i Musanze ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017. Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Bugesera FC yatsinzwe na FC Amagaju ibitego 3-1.

Mazimpaka Andre (Ubanza ibumoso) yahoze muri Mukura Victory Sport

Mazimpaka Andre (Ubanza ibumoso) yahoze muri Mukura Victory Sport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND