RFL
Kigali

Mugiraneza na Tuyisenge bafashije Gormahia kubona amanota atatu afungura shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/03/2017 15:00
0


Ikipe ya Gormahia iri mu cyiciro cya mbere muri Kenya yasaruye amanota atatu imbere ya Kariobangi Sharks nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona warangiye abanyarwanda babiri; Mugiraneza Jean Baptiste na Tuyisenge Jacques batsinzemo ibitego bibiri.



Kariobangi Sharks izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ntabwo yagoye Gormahia igihe kinini n’ubwo yatangiye umukino ubona yigaragaza cyane biciye ku bakinnyi bayo barimo Ovella Ochieng, Osborne Monday na Ibrahim Kitawi.

Ibrahim Kitawi yabonye uburyo bubiri mu mukino bwari kuvamo ibitego nubwo Bonface Oluoch umuzamu wa Gormahia yahagaze neza akayifata. Ikipe ya Gormahia yari yamaze iminota icumi (10’) itarabonana neza yahise igaruka mu mukino ubwo Nizigiyimana Kalin Mackenzie yateraga umupira ugaca hafi y’izamu.

Nizigiyimana kandi yongeye gutera umupira mwiza uca imbere y’izamu bituma Haroun Shakava aganisha umupira mu izamu ku munota wa 31’. Igitego cya kabiri cya Gormahia cyabonetse ku munota wa 39’ ubwo Mugiraneza Jean Baptiste yatsindaga igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Kenya ku mupira yahawe na Walusimbi.

Igitego cya gatatu cya Gormahia cyabonetse umukino wenda kurangira ubwo Tuyisenge Jacques  yashyiragamo agashinguracumu mbere yuko Mathew Odongo atsindira Kariobangi Sharks igitego cy’impozamarira.

Haroun Shakava

Haroun Shakava watsinze igitego cya kabiri cya Gormahia

Dore uko indi mikino yarangiye:

*Sony Sugar 0-2 Chemelil Sugar
*Mathare United 3-2 Thika united
*Zoo Kericho 0-1 Posta Rangers
*Kariobangi Sharks 1-3 Gor Mahia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND