RFL
Kigali

Mubumbyi Bernabe araba umukinnyi wa kabiri Rayon Sports iri bukure muri APR umunsi umwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/07/2016 17:53
7


Nyuma yo kuba Rwatubyaye Abdul yamaze kuva muri APR FC akagana muri Rayon Sports kuri ubu ikigezweho ni igurwa rya rutahizamu Mubumbyi Bernabe wakinaga muri APR akaba yahita ajya gushakira Rayon Sports ibitego.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com aravuga ko uyu musore yamaze kwemeranwa na Rayon Sports kuba yayikinira imyaka ibiri (2) ikamuha miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 FRW).

Nyuma yo kumenya aya makuru,Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Mubumbyi nyirizina avuga ko ibiganiro bimaze iminsi biba hagati ye n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali na Rayon Sports bityo ko kuba yasinya muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro nta kibazo yabigiraho.

Mubumbyi Bernabe arwanira umupira na Yannick Mukunzi

Mubumbyi Bernabe (nimero 9)  mu nzira igana kwa Rayon Sports

Mu gihe Mubumbyi yarangizanya na Rayon Sports yaba abaye umukinnyi wa kabiri iyi kipe ikuye muri APR FC mu gihe kitarenze amasaha 24.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chelsea i Rubengera7 years ago
    Uriya ntago yarakenewe bakagombye gushaka rutahizamu mpuza mahanga kurenza uriya igikona cyari cyarataye. kd nariya mafaranga nimenshi cyane numurengera pe! cyakora yari akwiriye miliyoni imwe.
  • kibwa27 years ago
    ariko se RAYON iri kubakura muri APR? cg bari bari free!? ntabwo bari muri bamwe bari barasezerewe na APR!?!?
  • Habineza Jmv Kiroso7 years ago
    Burya Akebebo kajya uwamugarura kd ugusuriye nawe ntumusurire burya abonako nta kibuno ufite pole apr
  • GASASIRA7 years ago
    Mubumbyi naze muri Gikundiro urebe ngo arazamura forme ze naho APR bimaze kugaragara ko iveteza abakinnyi yarangiza yabona abo Gikundiro yizamuriye ikajya kubiba.
  • habimana jimmy alphonse7 years ago
    Nimurebengo turatwara ibikombe byose ahubwo abayozi ba rayon nabantu babagabo cyane Mububyi aje yarakenewe cyane ahubwo batuzanire numumediyateri ubyumva cyane turikumwe basore
  • 7 years ago
    Baramuguze
  • Harerimana Jean Damuor7 years ago
    Mubumywi Baramuguze





Inyarwanda BACKGROUND