Nyuma yo kuba Rwatubyaye Abdul yamaze kuva muri APR FC akagana muri Rayon Sports kuri ubu ikigezweho ni igurwa rya rutahizamu Mubumbyi Bernabe wakinaga muri APR akaba yahita ajya gushakira Rayon Sports ibitego.
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com aravuga ko uyu musore yamaze kwemeranwa na Rayon Sports kuba yayikinira imyaka ibiri (2) ikamuha miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 FRW).
Nyuma yo kumenya aya makuru,Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Mubumbyi nyirizina avuga ko ibiganiro bimaze iminsi biba hagati ye n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali na Rayon Sports bityo ko kuba yasinya muri iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro nta kibazo yabigiraho.
Mubumbyi Bernabe (nimero 9) mu nzira igana kwa Rayon Sports
Mu gihe Mubumbyi yarangizanya na Rayon Sports yaba abaye umukinnyi wa kabiri iyi kipe ikuye muri APR FC mu gihe kitarenze amasaha 24.
TANGA IGITECYEREZO