Irushanwa nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN)rirabura amasaha atagera kuri 24 ngo ritangire kubera mu Rwanda. Ni ku nshuro ya kane iri rushanwa rigiye kuba, ikaba n’inshuro ya mbere rigiye kubera mu gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika cyangwa n’iyo hagati.
Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com irabagezaho amafoto y’uko byifashe mu bafana, ku kibuga ndetse no mu bakinnyi bitegura CHAN itangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Mutarama-7 Gashyantare 2016.
Amatike yatangiye kugurishwa ku wa gatatu
Umumotari arerekana itike amaze kugura
Abafana bagura amatike
Umwambaro w'ikipe y'igihugu watangiye kugurishwa
Abanyarwanda baragura ku bwinshi umwambaro usa n'uw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Amarembo ya Sitade Amahoro
Kimwe n'abandi bafana b'u Rwanda, Rwarutabura yiteguye gushyigikira ikipe y'iguhugu mu buryo budasanzwe
Ishusho ya Sitade Amahoro
Ibyuma bizifashishwa kugira ngo abatuye isi yose babashe gukurikirana imikino byamaze gushyirwa ku kibuga
Umutoza w'u Rwanda Johnny Mc Kinsty asanga abasore be bariteguye ku buryo bazashimisha Abanyarwanda
Jacques Tuyisenge, Kapiteni w'Amavubi avuga ko abakinnyi biteguye gukoresha imbaraga zabo zose bakagera kure muri CHAN
Amafoto: Moses Niyonzima/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO