RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ndayishimiye Antoine Dominique yafashije Police FC kuzamuka ku rutonde batsinda Gicumbi FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2018 21:45
0


Igitego cya Ndayishimiye Antoine Dominique cyaje ku munota wav 76’ cyafashije Police FC kuzamuka iva ku mwanya wa karindwi ifata umwanya wa gatanu (5) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.



Ni igitego yatsindishije umutwe mu buryo bwo kwitanga kuko byamusabye kwiyahura mu bakinnyi ba Gicumbi FC nyuma y'uko Mico Justin yari amuhereje umupira imbere y’izamu. Police FC yahise igira amanota 33 ayishyira ku mwanya wa gatanu mu mikino 21 bamaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018. Ndayishimiye Antoine Dominique yahise yuzuza ibitego bitandatu (6) muri shampiyona.

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yari yahisemo gukora impinduka mu bakinnyi 18 na 11 yitabaje kuri uyu mukino kuko abakinnyi nka Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yari yongeye kugaruka n'ubwo yakinnye iminota 45’ agahita asimburwa na Munezero Fiston mu gice cya kabiri. Mpozembizi Mohammed yongeye gusubirana umwanya we w’inyuma ahagana iburyo mu gihe abasore nka Manishimwe Yves na Ishimwe Issa Zappy batari muri 18.

Nizeyimana Mirafa yabanje ku ntebe y’abasimbura bituma Ngendahimana Eric na Mushimiyimana Mohammed bafatanya hagati mu kibuga bakina inyuma ya Mico Justin nawe wari inyuma ya Songa Isaie. Uruhande rumwe rwacagaho Muzerwa Amin urundi rugacaho Ndayishimiye Antoine Dominique. Muvandimwe Jean Marie Vianney yakinaga yugaririra ibumoso.

Gicumbi FC yari ihagaze neza muri uyu mukino yakomeje gusatira no kubuza uburyo abakinnyi ba Police FC kuko muri uyu mukino banagiye bahusha uburyo bw’ibitego dore ko banakubise igiti cy’izamu mu minota ya nyuma y’umukino.

Mu gusimbuza, Albert Mphande yatangiye akuramo Twagizimana Fabrice Ndikukazi ashyiramo Munezero Fiston, Nizeyimana Mirafa asimbura Songa Isaie nyuma y'uko bari bamaze kubona igitego bagamije kuzibira hagati mu kibuga kuko Gicumbi FC yagaragazaga umwuka wo kwishyura. Iradukunda Jean Bertrand yaje gusimbura Muzerwa Amin.

Munezero Fiston yinjiye mu kibuga asimbuye Twagizimana Fabrice Ndikukazi

Munezero Fiston (19) yinjiye mu kibuga asimbuye Twagizimana Fabrice Ndikukazi

Ku ruhande rwa Bizimana Abdou bita Bekeni umutoza mukuru wa Gicumbi FC yatangiye akuramo Nzitonda Eric ashyiramo Ndarabu Hussein, Nsengayire Shadad asimburwa na Dushimimana Irene naho 3Uwizeye Djafali asimburwa na Nkunzimana Sadi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 33 mu gihe Gicumbi FC iraguma ku mwanya wa 15 n’amanota 19  mu mikino 23 bamaze gukina. Mu yindi mikino, Sunrise FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, Espoir FC  itsinda Kirehe FC ibitego 2-0.

Nizeyimana MIrafa yinjiye asimbura Songa Isaie

Nizeyimana Mirafa yinjiye asimbura Songa Isaie  

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa ajya gutera koruneri

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa ajya gutera koruneri

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Ndayishimiye Antoine Dominiqueyari yahize igitego mu buryo bukomeye

Ndayishimiye Antoine Dominiqueyari yahize igitego mu buryo bukomeye 

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 45'

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yakinnye iminota 45'

Nzitonda Eric yaranbitse hasi Mpozembizi Mohammed akomezanya umupira

Nzitonda Eric yarambitse hasi Mpozembizi Mohammed akomezanya umupira

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  abangamiwe na Hakizimana Alimace wa Gicumbi FC

Mushimiyimana Mohammed ku mupira abangamiwe na Hakizimana Alimace wa Gicumbi FC

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza 

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be

Bizimana Abdou bita Bekeni ahanura abakinnyi be

Eric Ngendahimana (24) ashaka uko yafata Nzitonda Eric (10)

Eric Ngendahimana (24) ashaka uko yafata Nzitonda Eric (10)

Igice cya mbere kirangiye Gicumbi FC baruhuka

Igice cya mbere kirangiye Gicumbi FC baruhuka

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC

Sitade ya Kicukiro ntabwo yari irimo abantu benshi

Sitade ya Kicukiro ntabwo yari irimo abantu benshi

Umubyeyi wa Muvandimwe Jean Marie Vianney yarebye uyu mukino

Umubyeyi wa Muvandimwe Jean Marie Vianney yarebye uyu mukino 

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi azamukana umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi azamukana umupira 

Muzerwa Amin agorwa no kuba yagera ku mupira

Muzerwa Amin agorwa no kuba yagera ku mupira 

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganiriza abakinnyi

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC aganiriza abakinnyi

Mpozembizi Mohammed azamuka ku ruhande rw'iburyo

Mpozembizi Mohammed (21) azamuka ku ruhande rw'iburyo

Nsengiyumva Moustapha (Ubanza iburyo) ntabwo yakinnye.....Habimana Hussein Eto(Ubanza ibumoso) nawe ararwaye mu gihe Bisengimana Justin (wa kabiri uva ibumoso) akaba yarahoze ari umutoza wungirije muri Police FC

Nsengiyumva Moustapha (Ubanza iburyo) ntabwo yakinnye.....Habimana Hussein Eto(Ubanza ibumoso) nawe ararwaye na Bisengimana Justin (wa kabiri uva ibumoso) akaba wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Bizimana Abdou umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Abasimbura ba Police FC ku  ntebe yabugenewe

Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe

Fiston Munezero yinjiye mu kibuga asimbuye Twagizimana Fabrice

Fiston Munezero yinjiye mu kibuga asimbuye Twagizimana Fabrice

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC ubwo yageraga ku kibuga

SP Ruzindana Regis (hagati) umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC ubwo yageraga ku kibuga

Nduwayo Danny Bariteze (1) yari yagiriwe icyizere cyo mubanza mu kibuga

Nduwayo Danny Bariteze (1) yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

Iradukunda Jean Bertranda yari yagarutse kuko aheruka gukina ku musi wa mbere wa shampiyona

Iradukunda Jean Bertranda yari yagarutse kuko aheruka gukina ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo Police FC yatsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-1

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (GK, 18), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Umwungeri Patrick (5, C, Twagizimana Fabrice Ndikukazi 6, Eric Ngendahimana 24, Mushimiyimana Mohammed 10, Muzerwa Amin 17, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Mico Justin na Songa Isaie 9.

Gicumbi FC XI:Nshimiyimana Jean Claude (GK, 20), Ndayisenga Salim 15, Muhumure Omar 16, Uwingabire Olivier 12, Myango Ombeni 2, Hakizimana Aboubakar 4, Byamungu Abbas Cedrick 11, Uwizeye Djafal 3, Gasongo Jean Pierre 14, Nsengayire Shadad 8 na Nzitonda Eric 10.

Niyonzima Jean Paul bita Robinho(7) yakize imvune yari afite ku kirenge yari yagarutse muri 18

Niyonzima Jean Paul bita Robinho(7) yakize imvune yari afite ku kirenge yari yagarutse muri 18

Dore uko umunsi wa 23 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018

-Musanze FC vs Rayon Sports FC (wasubitswe)

Kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018

-Sunrise FC 2-0 Bugesera FC 

-Espoir FC 2-0 Kirehe FC  

-Marines FC vs SC Kiyovu (wasubitswe)

-Police FC 1-0 Gicumbi FC  

Kuwa Kane tariki  17 Gicurasi 2018

-Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

-Amagaju FC vs Miroplast FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Mukura VS vs APR FC (Stade Huye, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND