RFL
Kigali

Minisitiri Uwacu yashyikirije ibendera abazitabira imikino ya CommonWealth 2018 abibutsa ko gutoroka ari ubugwari-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 20:43
1


Uwacu Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda yashyikirije ibendera abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CommonWealth), abibutsa ko batagomba gutoroka igihugu kuko ngo biba ari ubugambanyi bugeretseho ubugwari.



Imikino ya CommonWealth 2018 izakinwa kuva kuwa 4-15 Mata 2018 ibere i Carrara muri Australia kuri sitade ya iri muri aka gace n’ubundi ahitwa i Gold Coast ahanavuye ko iri rushanwa rifata izina rya “Gold Coast 2018”.

Gold Coast, Queensland na Australia ni indi mijyi izagenda ifasha mu kwakira iyi mikino izaba ihuriza hamwe abakinnyi 275 bazaba bava mu moko y’imikino 18. Abakinnyi 17 bakina imikino irimo Amagare, Volleyball yo ku mucanga (Beach-Volleyball), Gusiganwa ku maguru (Athletics) no guterura ibiremereye (Power Lefting) ni bo bahagarariye u Rwanda mugihe Areruya Joseph ari we kapiteni w'abakinnyi wabo.

Areruya Joseph nka kapiteni w'abakinnyi bazaserukira u Rwanda ahabwa ibendera

Areruya Joseph nka kapiteni w'abakinnyi bazaserukira u Rwanda ahabwa ibendera

Abakinnyi babwiwe ko bagomba gutandukana na gahunda zo gutoroka

Abakinnyi babwiwe ko bagomba gutandukana na gahunda zo gutoroka 

Muri uyu muhango waberaga kuri sitade Amahoro, Uwacu Julienne yababwiye ko bagomba kujya mu marushanwa biteguye neza kuko ngo abo bagiye guhura nabo biteguye bihagije bityo ko bibasaba kwitanga no gukunda igihugu kugira ngo bazatahukane imidali.

Gusa nyuma yaje kubibutsa ko umuco ukunda kuranga abakinnyi bajya hanze y’u Rwanda baserutse bakagenda bagiye batorotse ko ari umuco mubi kandi ko umukinnyi utorotse igihugu aba ari ikigwari kuko aba atereranye bagenzi be ku rugamba. Minisitiri Uwacu Julienne yagize ati:

Abajya guhagararira u Rwanda bakagenda bagiye, uwo ni umuco mubi w’ubugwari umuntu ashatse yamwita umugambanyi kuko aba yatereranye abandi ku rugamba. Ni ingeso mbi, ni ikinegu kuko u Rwanda si gereza igihe washakira wagenda mu buryo bwiza. Nimugerayo mukabona ari heza muzabanze mugaruke wenda nimuba mwabonyeyo inshuti muzasubireyo nta kibazo. Gusa mwebwe ndabizeye ko mutazagumayo.

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo

Minisitiri Uwacu yabwiye abakinnyi ko bagomba kubaha abatoza mu buryo bwose bushoboka kuko ngo hari igihe abakinnyi bagera hanze y’u Rwanda bagatangira nabo kwigira abatoza. Mu magambo ye yagize ati: "Abakinnyi mugomba kubaha abatoza, niba akubwiye ikintu ucyubahirize utigize umutoza. Abaganga murabafite bazabafasha kandi nkeka ko abateguye amarushanwa nabo baba bafite uko bateguye ibintu”

Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike na Siporo mu Rwanda (CNOSR), ubwo yamurikaga uko abakinnyi biteguye, yavuze ko bateguwe neza kandi bagatangira kare ku buryo hizewe imidali mu mikino itandukanye u Rwanda ruzaba ruhagarariwemo.

Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike na siporo mu Rwanda

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri CommonWealth

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri CommonWealth

Ambasaderi Munyabagisha Valens yavuze ko bitewe nuko ubwo iyi mikino izakinwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Komite Olempike yasabye abateguye aya marushanwa ko kuwa 7 Mata 2018 hazabaho kunamira izi nzirakarengane kandi ko mu gihe cy’icyumweru icyunamo rusange kimara, abakinnyi b’abanyarwanda bazajya bakina bambaye udutambaro tugaragaza ibihe byo kwibuka.

Ikindi yagarutseho ni uko imyenda y’abakinnyi b’amagare bambara nk’ikipe y’igihugu yanzwe n’abateguye imikino ya CommonWealth bitewe nuko hariho kompanyi ya Rwanda Air mu gihe bitajya byemerwa ko habaho gahunda zo kwamamaza mu mikino ya CommonWealth.

Itsinda ry’abakinnyi 17 ni bo bazaba barwana ku midali yataha mu Rwanda, muri aba harimo abakinnyi batandatu (6) bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, umukinnyi umwe (1) ukina umukino wo guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga (Para-Power-Lifting) n'abandi umunani (8) bakina umukino w’amagare (Cycling).

Aba bakinnyi baziyongeraho abanyarwanda 13 bazaba barimo abatoza, abaganga n’abandi bazaba bafasha aba bakinnyi kuba babaho mu buryo bwiza muri Australia. U Rwanda ruzaba rufiteyo abantu 30 (Delegation).

Imikino ya CommonWealth y’uyu mwaka ifite izina rya “Gold Coast 2018” mu gihe insanganyamatsiko yayo ari “Ugusangira inzozi” cyangwa “Share the Dream” mu ndimi z’amahanga.

Dore abakinnyi bazahagararira u Rwanda:

CYCLING:

1.Areruya Joseph

2.Ukiniwabo Rene Jean Paul

3.Ndayisenga Valens

4.Jean Claude Uwizeye

5.Munyaneza Didier

6.Inabire Beatha

7.Imanizabayo Magnifique

8.Uwizeyimana Bonaventure

BEACH-VOLLYEBALL

1.Mutatsimpundu Denyse

2.Nzayisenga Charlotte

ATHLETICS:

1.Nizeyimana Alexis

2.Nishimwe Betty

3.Ishimwe Alice

4.Nyirarukundo Salome

5.Tuyishimire Christophe

6.Sugira James

POWER-LIFTING:

1.Niyonzima Vedaste

Tuyishimire Christophe uzahatana mu gusiganwa ku maguru

Tuyishimire Christophe uzahatana mu gusiganwa ku maguru

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bitezweho umudali

Nyirarukundo Salome umwe mu bakinnyi bitezweho umudali

Ubwo inama yari irimbanyije

Ubwo inama yari irimbanyije 

Karekezi Leandre umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Karekezi Leandre umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Ingabire Beatha (Iburyo) na Magnifique Imanizabayo (Ibumoso) nibo bazahagarira u Rwanda mu magare nk'abakobwa

Ingabire Beatha (Iburyo) na Magnifique Imanizabayo (Ibumoso) nibo bazahagarira u Rwanda mu magare nk'abakobwa

Mukundiyukuri Jean de Dieu

Mukundiyukuri Jean de Dieu umukozi muri komite Olempike 

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyurahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics)

Mubirigi Fidele umuyobozi w'ishyirahawe ry'umukino ngorora mubiri mu gusiganwa ku maguru (Athletics)

Munyaneza Didier uzaba afatanya na Areruya Joseph guhiga imidali

Munyaneza Didier uzaba afatanya na Areruya Joseph guhiga imidali 

Ikipe izahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru

Ikipe izahagararira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data

Mutatsimpundu Denyse azafatanya na Nzayisenga Charlotte muri Beach-Volleyball

Mutatsimpundu Denyse azafatanya na Nzayisenga Charlotte muri Beach-Volleyball

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hyktgdyywdf





Inyarwanda BACKGROUND