RFL
Kigali

Minaert yabaye atangaje abakinnyi 8 batarimo Niyonzima bazahura na Rayon Sports anavuga ikiri kumubabaza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 19:46
2


Ivan Minaert umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yatangaje abakinnyi umunani azakoresha ahura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali ubwo bazaba bakina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona utarabereye igihe.



Ivan Minaert waciye muri Rayon Sports avuga ko icyo ashyize imbere ari umukino afitanye na Gicumbi FC kuko ari wo yashyizemo imbaraga. Aganira na INYARWANDA yavuze ko atakwemeza ko aribo bakinnyi azakoresha cyangwa se azongeramo abandi ahubwo ko abashaka kubona uko azabikora bazagera kuri sitade ya Kigali.

Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko yababajwe n’amakuru yumvishe bamubwira ko ngo Masud Djuma utoza Rayon Sports yavuze ko bazamutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitanu mu mukino. “Ni abakinnyi umunani. Umunota wa mbere umukinnyi azagira imvune undi munota undi avunike n’undi bigende gutyo. Umukino uzahita uhagarara, bityo Rayon Sports nitegereze”. Ivan Minaert.

“Ikindi numvishe bambwira ko ngo Masud yavuze ko azadutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitanu. Niba FERWAFA yarahisemo guha Rayon Sports amanota atatu ubwo ni uko. Ubwo bazabitsinda abantu batatu ni bwo bizaba byiza wenda”. Ivan Minaert

Mu bakinnyi umunani uyu mutoza yatangaje ntibarimo kapiteni Ally Niyonzima ndetse n’abandi bakinnyi nka Manirareba Ambroise na Habimana Yussuf n’abandi basanzwe bamufasha.

Dore abakinnyi umunani Ivan Minaert yabaye atangaje:

1.Mazimpaka Andre (GK)

2.Djumaine Hassan (GK)

3.Fabien Twagirayezu

4.Daniel Mwiseneza

5.Zagabe Jean Claude

6.Abou Ndayegamiye

7.Nshimiyimana Ibrahim

8.Ndayishimiye Christophe

Abakinnyi na Mukura VS mu kababaro

Mukura Victory Sport iheruka i Kigali inganya na AS Kigali ikanasezererwa mu gikombe cy'Amahoro iraba yagarutse kuri uyu wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    uyu mutoza ashobora kuba afite ikibazo mu bwonko
  • Dixon 6 years ago
    Ahaaaa reka reka nareke kwikoma Masudi aheruka kumwumva mwitangazamakuru ryari ko Comando yiturije. Ahubwo nahame hamwe anyagirwe nuwari amwungirije hahahaha!!!





Inyarwanda BACKGROUND