RFL
Kigali

Meza neza ubu nanakina iminota 90’-NEZA ANDERSON

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2018 12:20
0


Neza Anderson umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC nyuma yo umara igihe adakina kubera imvune yari yaragize mu mwaka w’imikino 2016-2017, kuri ubu avuga ko ameze neza ku buryo bitamubuza gukina iminota 90’ y’umukino.



Ku munsi wa 11 wa shampiyona nibwo Neza Anderson yagarutse mu bakinnyi 18 Police FC yakoresheje itsinda FC Marines igitego 1-0 cyatsnzwe na Ndayushimiye Antoine Dominique ku munota wa 65’. Neza ntabwo yabonye umwanya wo kwinjira mu kibuga kuko umukino warangiye adahawe umwanya wo gusimbura.

Nyuma y’umwaka n’amezi atatu atagaragara mu bakinnyi 18, Neza Anderson yavuze ko ubu ameze neza kandi atabura gukina umukino wose.

“Ubu meze neza nta kibazo, umukino wose nawukina. I Gisenyi ntabwo nakinnye nari ku ntebe y’abasimbura ariko meze neza. Bagenda bampa iminota micye kugira ngo ngende menyera ikibuga kuko haba hashize igihe kinini ntakina”. Neza Anderson

Neza Anderson yagize ikibazo cy’imvune kuwa 19 Ugushyingo 2016 ubwo Police FC yakiraha Mukura Victory Sport ku Kicukiro bakanganya 0-0. Icyo gihe hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Nyuma yo kwibona mu bakinnyi 18 bari bahagaze neza bategura umukino batsinzemo FC Marines, Neza yongeye kugaragara mu bakinnyi 18 bahuye na Kirehe FC ndetse aza kujya mu kibuga asimbuye Biramahire Abeddy mu gice cya kabiri cy’umukino.

Neza Anderson yishyushya mbere yo kujya mu kibuga kuri uyu wa Gatatu

Neza Anderson yishyushya mbere yo kujya mu kibuga kuri uyu wa Gatatu

Muhinda Bryan (15) aganira na Muvandimwe Jean Marie Vianney

Bryan Muhinda (ibumoso) na Neza Anderson (iburyo)

Bryan Muhinda (ibumoso) na Neza Anderson (iburyo)

Neza Anderson yiniiye asimbuye Biramhire Abeddy

Neza Anderson yinjiye asimbuye Biramhire Abeddy

Neza Anderson (13) azamukana umupira

Neza Anderson (13) azamukana umupira 

Neza anywa amazi mbere yo kwinjira mu kibuga

Neza anywa amazi mbere yo kwinjira mu kibuga

Neza yinjira mu kibuga

Neza yinjira mu kibuga 

Neza yahise ashyirwa inyuma ya Songa Isaie bityo Mico Justin ajya mu ruhande rw'ibumoso

Neza yahise ashyirwa inyuma ya Songa Isaie bityo Mico Justin ajya mu ruhande rw'ibumoso

Neza Anderson yatangiye urugendo mu mupira w’amaguru akinira Sec Academu kuva mu 2010 kugeza 2012. Aha yaje kuhava agana mu Isonga FC  mu 2013 cyo kimwe n’abakinnyi bari barimo Bishira Latif, Mutijima Janvier n’abandi. Uyu musore yaje kugira amahirwe yo kujya muri Espagne amarayo amezi icumi (10) ni bwo yagarutse muri Kanama 2014 ahita ashimwa na Police FC akinira kugeza ubu mu 2018.

Neza Anderson (13) azamukana umupira

Neza Anderson imbere y'abakinnyi ba Kirehe FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND