RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bazitabira isiganwa ku maguru 'Kigali Peace Marathon'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2017 9:30
0


Margaret Gakuo Kenyatta umufasha wa Uhuru Kenyatta perezida wa Kenya hamwe na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bazitabira isiganwa ku maguru rya Kigali Internation Peace Marathon rizabera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017.



Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017 ni bwo Madamu Margaret Gakuo Kenyatta akoresheje urubuga rwa Twitter, yatangaje ko azitabira isiganwa rya Kigali Internation Peace Marathon, akazifatanya na mugenzi we Madamu Jeannette Kagame mu kwiruka ibirometro 7. Madamu Jeannette Kagame na we yahise atangaza ko yiteguye kwakira Margaret Gakuo Kenyatta umufasha w’umukuru w’igihugu cya Kenya aho bazifatanya muri iri siganwa biruka ibirometero birindwi (7 Km).

Peace Marathon

Madamu Margaret Kenyatta ubwo yatangazaga ko azitabira Kigali International Peace Marathon

Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko yiteguye kwakira Madamu Margaret Kenyatta

Madame Jeannete Kagame na Margaret Gakuo Kenyatta bagiye kwitabira iri risiganwa ku maguru nyuma y’aho muri Werurwe muri 2016 nabwo bifatanyije mu isiganwa ku maguru rya ‘Beyond Zero Campaign’ ryabereye i Nairobi muri Kenya mu ntego yo kugabanya impfu z’abana n’abagore ndetse icyo gihe bakaba barakusanyije inkunga isaga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya yo gushyigikira iyi gahunda. 

Kigali International Peace Marathon isiganwa ku maguru ribera mu Rwanda, igabanyijemo ibyiciro bitatu (3) birimo: Abasiganwa bagenda intera ya kilometero 42 (Full Marathon), abasiganwa kilometero 21 (Half-Marathon) ndetse n’igice cy’abasiganwa batagamije ibihembo (Run for Peace) bakakora intera ya kilometero zirindwi (7km). MTN Rwanda sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda ni yo muterankunga mukuru w'iri siganwa, MTN ikaba ifatanya na MINISPOC mu mitegurire y'iri siganwa.


Image result for Jeannette Kagame and Margaret Kenyatta

Madamu Jeannette Kagame hamwe na Madamu Margaret Kenyatta nyuma y'isiganwa Beyond Zero Campaign

IKirango cya Kigali International Peace Marathon 2017

Ikirango cya Kigali International Peace Marathon 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND