RFL
Kigali

Total CAF CL: Rayon Sports yaguye miswi na Mamelodi Sundowns FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2018 18:51
1


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Mamelodi Sundowns FC banganya 0-0 mu mukino w'ijonjora rya nyuma ry'imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.



Ivan Minaert umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi 11 kuko nka Mugisha Francois Master utarakinnye imikino ibiri ya LLB ari mu kibuga aho ari kumwe na Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot na Shaban Hussein Tchabalala.

Igice cya mbere cyaranzwe n'umupira ufunguye hagati y'amakipe yombi kuko yaba yagerageje gutera imipira yabyara ibitego. Ivan Minaert byageze ku munota wa 35' agira umutima wo gusimbuza akuramo Nahimana Shassir ashyiramo Nyandwi Saddam. Shaban Hussein Tchabalala wacaga iburyo yahise ajya ibumoso hacaga Nahimana bityo Nyandwi ajya imbere gato ya Mutsinzi Ange bafatana uruhande rwose.

57' Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi ari gukina mu buryo ajya kunganya imbaraga. Rayon Sports iri imbere y'abafana ubona ko biri kuyifasha. Bitewe n'uko Mamelodi yatangiye kubona ko igitego igomba kugishaka, Tau Percy yamaze guhabwa ikarita y'umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports. Ivan Minaert amaze kubona ko Ismaila Diarra yananiwe, yamusimbuje Christ Mbondy ngo atange umusanzu mu busatirizi.

Ku munota wa 71', Rayon Sports bakuyemo Mugisha Francois bita Master bashyiramo Niyonzima Olivier Sefu. Ibi byatumye Niyonzima afatanya na Yannick Mukunzi hagati bityo Kwizera Pierrot ajya inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala wakinaga nka rutahizamu muri iyo minota. Nyuma gato na Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns yahise akuramo Vilakazi Sibusiso ashyiramo Lebese George.

Rayon Sports imaze gushyira Kwizera Pierrot inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala, bahise batangira gutera umupira ugana imbere bashaka igitego. Ibi byaje gutuma Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi akuramo Sirino Gaston wari wazonze Rayon Sports ahita yinjiza Themba Zwane. Iminota isanzwe (90') yarangiye nta kipe n'imwe irareba mu izamu, bongeraho itatu (3'). Umukino wahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns FC warangiye ari ubusa ku busa.

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba Rayon Sports 

11 ba Mamelodi

11 ba Mamelodi

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Mugabo Gabriel ari mu bakinnyi bashya muri 11 ba Rayon Sports

Mugabo Gabriel ari mu bakinnyi bashya muri 11 ba Rayon Sports

Mutsinzi Ange Jimmy arwana ku ikipe

Mutsinzi Ange Jimmy arwana ku ikipe 

Mutsinzi Ange Jimmy acunze Tau Percy

Mutsinzi Ange Jimmy acunze Tau Percy

Inkuru irambuye n'amafoto ni mu kanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandea6 years ago
    ABA RAYON MURIHE?Minaert ntiyapanze ikipe iryoheye ifoto kabisa ntako mutagize.bravo





Inyarwanda BACKGROUND