RFL
Kigali

Kwizera Pierrot na Mugheni Fabrice bazagaragara mu mukino wa Rayon Sports na FC Musanze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2017 11:21
0


Kwizera Pierrot ukina hagati hagati mu ikipe ya Rayon Sports wari wagiriye imvune mu mukino banganyijemo 0-0 na Rivers United, kuri ubu yiteguye kuba azagaragara mu mukino iyi kipe y’ubururu n’umweru izasuramo FC Musanze kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017.



Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sports yavuze ko nyuma y’umukino bakiriyemo Rivers United abaganga bagize umwanya wo kwita kuri Kwizera Pierrot ndetse ko byatanze umusaruro mwiza bizatuma akina umukino bazahuramo na FC Musanze.

Mugheni Kakule Fabrice nawe ukina hagati muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ni bwo icyumweru cy’ibihano yari yahawe cyarangiye bityo bikaba biteganyijwe ko agomba gutangira imyiteguro ya shampiyona.

“Kwizera Pierrot we ntabwo bimeze nabi cyane. Umuntu ntarabona amakuru ye ni Savio, ariko Pierrot we azagaragara mu mukino. Mugheni nawe muri gahunda uyu munsi ni bwo yarangije icyumweru cye cy’ibihano…Ndumva abo bazagaragara”.

Rayon Sports izasura FC Musanze mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, umukino uzabera kuri sitade Ubworoherane saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze FC Musanze ibitego 4-1.

Ubwo Kwizera Pierrot yari agize ikibazo ku mukino wa Rayon Sports na Rivers United

Ubwo Kwizera Pierrot yari agize ikibazo ku mukino wa Rayon Sports na Rivers United

Mugheni Kakule Fabrice umaze icyumweru mu bihano azagaragara mu mukino Rayon Sports izakinamo na FC Musanze

Mugheni Kakule Fabrice umaze icyumweru mu bihano azagaragara mu mukino Rayon Sports izakinamo na FC Musanze

Ubwo Rayon Sports yatsindaga ibitego 3-0 Kwizera Pierrot yari kuri sitade ya Kigali

Ubwo Rayon Sports yatsindaga ibitego 3-0 Kwizera Pierrot yari kuri sitade ya Kigali

Savio Nshuti Dominique

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Rugende FC ibitego 3-0 ntabwo Nshimiyimana Maurice yari yamenya uko Savio Nshuti Dominique amerewe

Ishoti riremereye

Umukino ubanza warangiye Rayon Sports yanyagiye FC Musanze ibitego 4-1

Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017

*AS Kigali vs Pepinieres FC (stade ya Kigali, 15h30’)

*Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Bugesera FC (Huye, 15h30’)

*Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi, 15h30’)

*FC Musanze vs Rayon Sports (Ubworoherane, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2017

*Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30’)

*Police FC vs APR FC (Kigali stadium, 15h30’)

*Kirehe FC vs FC Marines (Kirehe, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND