RFL
Kigali

Kagere Meddie yamaze kwerekeza muri Gor Mahia ariko bamwe mu bafana bayo ntibyabanejeje na busa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/01/2015 15:49
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunyarwanda Kagere Meddie ufite inkomoko muri Uganda, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Gor Mahia, nyuma yo gusinyana nayo amasezerano y’umwaka kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda gusa bamwe mu bafana b’iyi kipe bakaba batishimiye uyu mukinnyi. .



Uyu mukinnyi abaye umukinnyi wa gatatu wakinye muri shampiyona y’u Rwanda werekeje muri iyi kipe yo muri Kenya muri uyu mwaka w’imikino, dore ko aje asangamo Nizigiyimana Kharim bakunze kwita Mackenzi na Abouba bahoze bakinana bose mu ikipe ya Rayon Sport, nabo bakaba baherutse kwerekeza muri iyi kipe baguzwe ibihumbi 37 by’amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kagere

Kagere Middie ni umwe muri ba rutahizamu bagiye bafasha ikipe y'igihugu AMAVUBI

Kagere Meddie yerekeje muri iyi kipe ya Gor Mahia ifite igikombe cya shampiyona ya Kenya giheruka, nyuma y’uko asezerewe mu ikipe ya FK Tirana yo muri Albania yari amazemo amezi atandatu ariko ikamushinja kutayiha umusaruro yarategerejweho, aho yahise aza mu Rwanda ndetse bikavugwa ko ikipe ya Kiyovu sport imwifuza ariko birangiye yigiriye muri iyi kipe yo muri Kenya yitegura gutangira imikino y’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Afrika(CAF Champions league).

Bitandukanye ni uko bagenzi be, bavuye mu Rwanda, cyane cyane Mackenzi bishimiwe n'abafana b'iyi kipe, ku rundi ruhande, nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iyi kipe ya Gor Mahia, abafana benshi b’iyi kipe nyuma yo kumenya ko yaguze Kagere Meddie bahise bagaragaza ko batishimiye iri gurwa ry’uyu mukinnyi, aho bamwe bavugaga ko bari bakeneye umututahizamu ukiri muto, naho Kagere akaba amaze gukura ndetse n’imikinire ye itakiri ku rwego rwiza kuko aho yavuye yazize kudatanga umusaruro mwiza nka rutahizamu.

Kagere

Kagere

Kagere

Ibi ni bimwe mu bitekerezo by'abafana ba Gor Mahia byiganjemo uburakari bigaragara ku nkuru yashyizwe ku rubuga rw'iyi kipe ivuga ko yamaze kugura Kagere Meddie

Nk’uko tubikisha urubuga rwa Wikipedia, Kagere Meddie afite imyaka 29 y’amavuko, akaba yarakinye igihe cye kinini muri shampiyona y’u Rwanda aho yanyuze mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere arimo ATRACO FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Police FC na Rayon Sports.

Kagere Meddie yerekeje muri Kenya, kuwa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2015, maze akorana imyitozo n’iyi kipe, ageragezwa n’umutoza Frank Nuttal, wamwishimiye ndetse agasabirwa ko yahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, gusa Kagere we yabyanze yifuza gusinya umwaka umwe nk’uko ikinyamakuru cya Capital FM cyabitangarijwe n’umunyamabanga w’ikipe ya Gor Mahia, gusa ngo bakaba bizeye ko uyu kabuhariwe azava ku izima akemera kubakinira imyaka ibiri.

Dore bimwe mu bihe by'ingenzi bigargaza imikinire ya Kagere Meddie kugeza mu 2012

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND