RFL
Kigali

Ku ngoma ya Minaert muri Rayon Sports abakinnyi bagomba kwitegura impinduka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2018 14:36
0


Ivan Jacky Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports kuri ubu agomba gutangira gutegura ikipe izakina na Mamelodi Sundowns kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.



Rayon Sports izakina uyu mukino idafite Manzi Thierry myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi ufite amakarita abiri y’umuhondo muri iri rushanwa, amakarita yakuye mu mikino ibiri bakinnye na LLB. Kuri Ivan Minaert ugomba gutangira gutyaza ikipe mu myitozo y’uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, avuga ko nta kibazo cy’abakinnyi afite mu bwugarizi ku buryo yazabura abo akoresha.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Minaert yavuze ko mu mutima w’ubwugarizi afite Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel na Usengimana Faustin bagomba gukora cyane kugira ngo azahitemo babiri bazaba bahagaze neza kugira ngo babanze mu kibuga.

Uyu mutoza avuga ko amaze iminsi akurikirana imikinire ya Rayon Sports akareba uko bakina, bityo ngo abona bakinaga neza ariko ngo hari impinduka agomba kuzana mu kibuga cyane ku kijyanye no guhengeka abakinnyi ku myanya itari iyabo ngo agomba kuba abikuyeho.

“Ngomba gukora impinduka mu kibuga, abazagira umwanya wo gukukirikira uko Rayon Sports izajya ikina nizera ko bazabyibonera. Nibyo Thierry (Manzi) ntabwo azakina ariko mfite Faustin, Ange na Gabriel mu mutima w’ubwugarizi”. Ivan Minaert

Mu mukino Rayon Sports izakinamo na Mamelodi Sundowns, biratanga amahirwe kuri Nyandwi Saddam ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo kuba yazabanza mu kibuga kuko bizasaba ko Mutsinzi Ange Jimmy bahengekaga kuri uyu mwanya azaba afatanya na Faustin Usengimana mu mutima w’ubwugarizi bityo Eric Rutanga Alba akajya ibumoso.

Mutsinzi Ange Jimmy yatangiye akina inyuma iburyo aza gusoza akina mu mutima w'ubwugarizi ubwo Mugabo Gabriel yari amaze gusimburwa ba Nyandwi Saddam

Mutsinzi Ange Jimmy afite amahirwe yo kuzafatanya na Usengimana Faustin mu mutima wugarira

Ku mukino wa Mamelodi Sundowns, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir batakinnye umukino wa Gicumbi FC kuko baruhutswaga bazaba bagarutse ari nako Shaban Hussein Tchabalala azaba agaruka mu kibuga kuko ataremererwa gukinira iyi kipe muri shampiyona.

Abakinnyi barimo Mugume Yassin, Christ Mbondy, Bimenyimana Bonfils Caleb barasabwa kwitwara neza mu myitozo micye isigaye kugira ngo bazabone umwanya ku mukino wa Mamelodi Sundowns.

Christ Mbondy watsinze igitego cya Rayon Sportsku munota wa 63'

Igitego Christ Mbondy yatsinze Gicumbi FC gishobora kumubera umugisha wo kuzitabazwa ku mukino wa Mamelodi Sundowns

Manishimwe Djabel ubwo yajyaga kwishyushya kwishyushya mbere yo gusimbura Muhire Kevin

Manishimwe Djabel umwe mu bakinnyi Ivan Minaert yemera mu Rwanda

Ivan Minaert  muri Afurika y'epfo

Ivan Minaert agomba kunga ubumwe na Jeannot Witakenge umaze igihe mu ikipe nshya Rayon Sports ifite muri uyu mwaka w'imikino

Usengimana Faustin agomba kuzaba ari umuyobozi w'ubwugarizi bwa Rayon Sports bahura an Mamelodi

Usengimana Faustin agomba kuzaba ari umuyobozi w'ubwugarizi bwa Rayon Sports bahura na Mamelodi

Mutsinzi Ange Jimmy (Mu kirere) arasabwa kuzaba agurukira abataha izamu bazaba bavuye mu majyepfo ya Afurika

Mutsinzi Ange Jimmy (Mu kirere) arasabwa kuzaba agurukira abataha izamu bazaba bavuye mu Majyepfo ya Afurika

Rayon Sports bagomba kwitegura umukino na Mamelodi Sundowns bakunda kwita The Brazilians

Rayon Sports bagomba kwitegura umukino na Mamelodi Sundowns bakunda kwita The Brazilians

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND