RFL
Kigali

Kigali: Hafunguwe inzu y’imikino ikinwa hitabajwe ikoranabuhanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 9:00
0


Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Remera mu gace kazwi nka Gisimenti hafunguwe inzu izajya ifasha abakunzi b’imikino itandukanye kuyikina bakoresheje ikoranabuhanga rya mudasobwa na murandasi (Internet Connection).



Mu mikino umuntu ashobora kuba yahakinira harimo umupira w’amaguru, umukino w’amamodoka n’indi mikino itandukanye inarimo aho ushobora kwiga kumasha ukoresheje mudasobwa.

Kagame Clement umuyobozi w’iyi nzu (Kigali Game Center) avuga ko iyi nzu izafasha abantu kuba baruhuka mu mutwe bakina imikino bitewe n’uwo bisangamo cyangwa kuba yakinisha amakipe akunda bityo akashimisha akaniyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko hari abarimu bazajya bayobora usobwe mu gihe akina.

“Twagize umugambi wo gufungura iyi nzu kuko muri iyi minsi ubona ikijyanye n’ikoranabuhanga ari ikintu kiri gutera imbere. Bityo tuza gusanga turamutse dushatse uburyo abantu bajya bakina imikino bakunda hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo bakazagenda bagira byinshi bungukiramo”. Kagame Clement.

Uyu musore akomeza avuga ko mu mikino iba muri Kigali Game Center hari n’iyakubera inzira nziza mu kuba wagira ibindi wamenya biri mu buzima busanzwe. “Nk’ubu hano tuhagira umukino wo gutwara imodoka ariko uburyo bikorwamo ni ikigero cya 95% cy’uko imodoka isanzwe itwarwa. Usanga rero uramutse wize kuwukina ukawumenya wazamenya gutwara imodoka bitanagutwaye icyumweru kimwe”. Kagame Clement.

Kigali Game Center iherereye i Remera muri City Center Market Gisimenti (ukihagera ubona icyapa) ahateganye no kwa Ndoli Super Market.

 Aba barakina imikino bitewe n'uwo buri muntu akunda

Aba barakina imikino bitewe n'uwo buri muntu akunda

Aha bari gukina umupira w'amaguru (Football)

Aha bari gukina umupira w'amaguru (Football)

Aha ni igice ukina aba amaze gutondeka abakinnyi mu kibuga

Aha ni igice ukina aba amaze gutondeka abakinnyi mu kibuga

Iyo ukinnye bigasa naho bikugoye abaragusobanurira umukino ugakomeza kuryoha

Iyo ukinnye bigasa naho bikugoye baragusobanurira umukino ugakomeza kuryoha

Uyu arakina umukino wo gutwara imodoka

Uyu arakina umukino wo gutwara imodoka

U...............Uko ukina aba abibona muri mudasobwa

...........Uko ukina aba abibona muri mudasobwa

Aho baboneka

Aho baboneka n'izindi serivisi wahasanga

Umukino wo gupima ibiri kure

Umukino wo gupima ibiri kure

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND