Mu Karere ka Gasabo umurenge wa Remera mu gace kazwi nka Gisimenti hafunguwe inzu izajya ifasha abakunzi b’imikino itandukanye kuyikina bakoresheje ikoranabuhanga rya mudasobwa na murandasi (Internet Connection).
Mu mikino umuntu ashobora kuba yahakinira harimo umupira w’amaguru, umukino w’amamodoka n’indi mikino itandukanye inarimo aho ushobora kwiga kumasha ukoresheje mudasobwa.
Kagame Clement umuyobozi w’iyi nzu (Kigali Game Center) avuga ko iyi nzu izafasha abantu kuba baruhuka mu mutwe bakina imikino bitewe n’uwo bisangamo cyangwa kuba yakinisha amakipe akunda bityo akashimisha akaniyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko hari abarimu bazajya bayobora usobwe mu gihe akina.
“Twagize umugambi wo gufungura iyi nzu kuko muri iyi minsi ubona ikijyanye n’ikoranabuhanga ari ikintu kiri gutera imbere. Bityo tuza gusanga turamutse dushatse uburyo abantu bajya bakina imikino bakunda hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo bakazagenda bagira byinshi bungukiramo”. Kagame Clement.
Uyu musore akomeza avuga ko mu mikino iba muri Kigali Game Center hari n’iyakubera inzira nziza mu kuba wagira ibindi wamenya biri mu buzima busanzwe. “Nk’ubu hano tuhagira umukino wo gutwara imodoka ariko uburyo bikorwamo ni ikigero cya 95% cy’uko imodoka isanzwe itwarwa. Usanga rero uramutse wize kuwukina ukawumenya wazamenya gutwara imodoka bitanagutwaye icyumweru kimwe”. Kagame Clement.
Kigali Game Center iherereye i Remera muri City Center Market Gisimenti (ukihagera ubona icyapa) ahateganye no kwa Ndoli Super Market.
Aba barakina imikino bitewe n'uwo buri muntu akunda
Aha bari gukina umupira w'amaguru (Football)
Aha ni igice ukina aba amaze gutondeka abakinnyi mu kibuga
Iyo ukinnye bigasa naho bikugoye baragusobanurira umukino ugakomeza kuryoha
Uyu arakina umukino wo gutwara imodoka
...........Uko ukina aba abibona muri mudasobwa
Aho baboneka n'izindi serivisi wahasanga
Umukino wo gupima ibiri kure
TANGA IGITECYEREZO