Umutoza wungirije w’ ikipe y’ iguhugu y’ u Burundi y’ abatarengje imyaka 23 Kaze Cedric arasanga urufunguzo rwo gutsinda umukino w’ejo ari ugukina umukino wo guhererekanya kandi wihuta cyane, ibi yabitangaje ubwo u Burundi bwakoraga imyitozo ya nyuma yo kwitegura gukina n’ u Rwanda
Muri iyi kipe harimo na Amiss Cedric wamenyekanye ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports ndetse akaza no kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo iyi kipe yatozwaga na Didier Gomez Da Rosa, yayifashije kandi kwegukana umwanya wa kabiri wa shampiyona y’ umwaka ushize
Amiss Cedric azongera gukinira imbere y' abanyarwanda ku munsi w' ejo
Kaze Cedric, umutoza wungirije w’ ikipe y’ u Burundi yabwiye itangazamakuru ko basanze ikirere kimeze neza kandi n’ umwuka ukaba umeze neza mu ikipe
“Twasanze ikirere kimeze neza hameze nko mu Burundi n’ ubwo mu Burundi hamaze iminsi hagwa imvura. Twasanze ikirere kimeze neza ntihashyushye cyane kandi ntihakonje nibaza y’ uko ari climat nziza”
“Ndibaza y’uko umwuka umeze neza turimo turagerageza kwitegura kuko iyi categorie y’ ikipe ni categorie nshyashya y’ abatarengeje imyaka 23 turimo turashyiraho. Twebwe tuzakina umukino wa mbere w’ amajonjora yo gukuranamo mu majonjora yo muri jeux africain hakiri kare mu kwezi kwa kabiri tuzakina n’ igihugu cya R D Congo mbere y’ uko yo kujya mu majonjora ya jeux olympike azatangira mu kwezi kwa kane cyangwa ukwa gatanu. Iyi mikino ibiri ya gicuti twabonye turayishimiye kuko kuko izatuma twitegura neza kurushaho kandi turebye umukino twakinye I Dar Es Salam turizera ko tuzagira ikipe nzinza”
Abakinnyi b' u Burundi bafite umwuka mwiza mu ikipe yabo
Agaruka ku kuba u Burundi bwarifashishije abakinnyi barengeje imyaka nka Nzigamasabo Steve na Amiss Cedric kimwe n’ u Rwanda rwifashishije Mugiraneza Jean Baptiste na Nshutinamagara Ismael, yerekanye ko byemewe
Yagize ati: ”Si ukuvuga ko twifashishije abakinnyi bazwi, bamenyerewe, twifashishije abakinnyi bari munsi y’ imyaka 23. Umukino w’ ejo aho utandukaniye n’ umukino twakiniye i Dar Es Salam, twakinishije abakinnyi batarengeje imyaka 23. Ejo hazakina ikipe olympike. Ikipe olympike aho itandukaniye n’ indi ni uko ushobora kwifashisha abakinnyi batatu barengeje imyaka 23. Tukaba twashyizemo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 Steve Nzigamasabo, Amiss Cederic kugirango bakomeze gufasha kwitegura imikino ya olempike”
Kaze Cedric yakomeje avuga ko abakinnyi b’ u Rwanda n’ ab’ u Burundi baba baziranye kuko umupira w’ ibi bihugu byombi ufitanye isano, icyo baizrinda ari umupira wo hejuru
“Umupira dukina mu Burundi no mu Rwanda navuga ko ari umupira ufitanye isano. Icyo tugerageza gukora, abakinnyi bacu baraziranye ngirango mwabonye umukino twaakiniye i Bujumbura. Buri gihe ndabivuga iyo tugiye gukina n’ amakipe yo mu Rwanda, wirinda imipira yo hejuru kuko ni ahantu bakunda gutsindira ngirango twabonye umukino wa Libya ibitego byose bitatu ni iby’ imitwe, APR twarakinnye idutsinda ku munota wa nyuma ku mupira wo hejuru, ndibaza ko ari ukwirinda utuntu nk’ utwo dutoya kugirango umukino uzagende neza”
Kaze Cderic yogeyeho ko gukina n’ amakipe yo mu Rwanda ugira icyo usigarana, yavuze ko ku mukino w’ ejo bazagerageza guhanahan banyaruka birinda imipira yo hejuru kuko bazi ikipe y’ u Rwanda ari ikipe ifite abakinnyi b’ inuma n’ ab’ imbere baba bafite ingufu n’ igihagararo
Umutoza mukuru w' u Burundi Rainer
Uyu mukino wa gicuti hagati y’ u Rwanda n’ u Burundi uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda z’ amanywa
DORE URUTONDE RW’ ABAKINNYI IGIHUGU CY’ U BURUNDI KIZIFASHISHA:
Mbonihankuye Innocent (LLS4A), Arakaza Marc Arthur (Vital'O), Nganda Omar (Muzinga), Issa Hakizimana (LLS4A), Kiza Fataki (LLS4A), Rashid Léon (LLS4A), Nshimirimana David (Vital'O), Nassor Niyonkuru (Athlético Olympic), Duhayindavyi Gael (LLS4A), Stève Nzigamasabo (Vital'O), Mubango Trésor (Athlético Olympic), Abassi Nshimirimana (Buja City), Cedric Amissi, Nduwarugira Christophe (Chibuto Mozambique), Emmanuel Nvuyekure (LLS4A), Nininahazwe Fabrice (LLS4A), Mavugo Laudit (Vital'O) na Fiston Abdoul Razak (Sofapaka, Kenya).
TANGA IGITECYEREZO