RFL
Kigali

Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, akomoza ku gukinira APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2018 12:49
0


Inkweto z’umukara, ipantalo yererutse, ishati y’umweru n’ikote ry’ubururu ndetse n’akarabo mu mufuka w’ikote ni ko Rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya Kagere Meddie yari yambaye ubwo yashyikirizwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda mu cyumba cy’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.



Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2018. Akigera i Kanombe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yabwiye itangazamakuru ko afite ibyishimo byinshi bituruka ku kuba agiye kwitwa umunyarwanda.

Ubwenegihugu yahawe uyu munsi bushimangira ko anganya agaciro n’umunyarwanda wavukiye muri iki gihugu. Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzarambe yavuze ko umuhango wo gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ari uw’agaciro gakomeye ku gihugu. Yagize ati

Ni umuhango uba ukomeye cyane duha agaciro nk’abanyarwanda. Impamvu tuwuha agaciro, icya mbere ni ukuba tuba tugiye kunguka undi munyarwanda mu ruhando rw’abanyarwanda tuba dufite ndetse no mu muryango nyarwanda….Icya kabiri ni amahitamo uwo tuba tugiye gukorera uwo muhango aba yakoze uwo munsi.

Yashimiye Kagere Meddie kuba yarasabye ko yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda akabuhererwa mu karere ka Nyarugenge. Akomeza avuga ko ku munsi w’ejo hashize hagombaga kurahira abantu 12 ariko ko Kagere Meddie atabonetse bitewe n’uko yagize ikibazo cy’indege yagombaga kumugeza mu Rwanda. Yibukije Kagere Meddie inshingano ndetse n’uburenganzira abonye biturutse ku bwenegihugu yahawe, ati:

Mu Rwanda iyo wemerewe kuba wahabwa ubwenegihugu, bivuze ko uba uhawe uburenganzira nk’Umunyarwanda wavukiye mu gihugu cyangwa se wahavukiye. Bivuze ko ejo mu gitondo tuzakubaza niba wagiye mu muganda, tuzakubaza niba witabira gahunda za Leta n’ibindi byose nk’uko Umunyarwanda agomba kubikora.

Kagere Meddi

meddi kagere

Kagere yarahiriye ubwenegihugu bw'u Rwanda yahawe

Nyuma yo kurahira mu kiganiro n’itangazamakuru, Kagere Meddie yatangaje ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe mu buzima bwe avuga ko ashima Imana,at:"Ndashimira Imana kuba ibi ng’ibi byangezeho.Ubusanzwe umuntu avuka atazi aho ari bube ariko ubu ng’ubu nziko hano ari ho mu rugo.Ubundi navukiye i Bugande ariko ntabwo nari nzi ko mu rugo ari inaha.”

Abajijwe icyatumye yumva ko mu Rwanda hakwiye kuba mu rugo yasubije at:"Mbere y’uko mbona ubwenegihugu bw’u Rwanda nakunze u Rwanda kandi hari abo naganiriye n’abo ndababwira nti umunsi umwe nzaba umunyarwanda kubera y’uko igihugu nkikunda.” Yavuze ko yanyuze mu nzira nyinshi kugira ngo abone ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko ngo yakomeje guhatana kugeza ubwo uyu munsi yemerewe kuba Umunyarwanda.

Ku makuru avuga ko ashobora guhita ajya muri APR FC yasubije ko icya mbere kuri we ari umunyarwanda,ati:”Ubu ng’ubu icyo navuga gusa ndi umunyarwanda ijana ku ijana. Ntabwo wavuga ok APR bakinisha abanyarwanda ubu nanjye ndi umunyarwanda ijana ku ijana hari andi makipe navuga si kuri APR gusa, hari iyo naciyemo nka Police Fc, Rayon Sports….Ni ukuvuga akazi kanjye niba mbonye icyo nshaka nta mpamvu yo kwanga gukinira ikipe yose inkeneye.”

Kagere Meddie yarahiriye ubwenegihugu bw'u Rwanda yari yarambuwe kuko yari yarabubonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yiyongereye ku bandi bakinnyi 5 bahawe ubwenegihugu tariki 23 Mata 2018 nabo bari barambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda bitewe n’uko bari barabubonye binyuranyije n’amategeko igihe bakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi.

REBA ANDI MAFOTO:

kenya

Yari yishimiye kwitwa Umunyarwanda

Kagere gor

Yaganiraga na Jules Sentore 

umugore we

Umugore we nawe yari ahari

mahia

Ubwenegihugu bw'u Rwanda...Ikaze Kagere Meddie

gor mahia

Igitabo Kagere Meddie yanditswemo...Abatangabuhamya nabo basinye

APR FC

Meya Kayisime Nzaramba yabyemeje

kayisime

Kagere Meddie, umuhanzi Jules Sentore, umufasha wa Kagere Meddie

Mahia gor

Kagere Meddie ashimirwa na Mayor w'akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND