RFL
Kigali

Johnson Bagoole wakiniye Rayon Sports na APR FC yitabye Imana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/06/2018 20:21
0


Johnson Bagoole Umugande wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports yitabye Imana nyuma y’ukwezi yari amaze arwaye indwara ya Cryptococcal Meningitis ituma imitsi y’ubwonko idakora neza.



Johnson Bagoole wari umaze kugeza imyaka 38 y’amavuko yabaga mu gace ka Lira mu Majyaruguru ya Uganda. Yaguye mu bitaro bya Lira Regional Referral Hospital aho agomba kuvanwa akajyanwa i Kampala aho azashyingurwa nk’uko ikinyamakuru Kawowo kibivuga.

Johnson Bagoole yari umuhanga mu bijyanye no gutanga imipira iva hagati mu kibuga, kugarira ashingiye hagati no kuba yatera amashoti aremereye agana mu izamu

Johnson Bagoole yari umuhanga mu bijyanye no gutanga imipira iva hagati mu kibuga, kugarira ashingiye hagati no kuba yatera amashoti aremereye agana mu izamu

Bagoole yatangiye umupira w’amaguru akinira mu mujyi wa Iganda muri Uganda mbere yo kujya muri Express FC. Yakiniye APR FC na Rayon Sports mu Rwanda cyo kimwe na Atraco FC mbere yo kugana muri Kenya aho yabaye mu ikipe ya Sofapaka SC agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akinira amakipe nka AS Vita Club na Bukavu Dawa mbere yo guhagarika umupira w’amaguru nk’umwuga.

.....................IMANA IMWAKIRE MU BAYO.......................






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND