RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yabaye aramukijwe APR FC nyuma y’igenda rya Petrovic

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/11/2018 11:09
0


Jimmy Mulisa umunyarwanda w’imyaka 34 wari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC yabaye asimbuye Ljubomir Petrovic wari umutoza mukuru muri iyi kipe ifite ibikombe 17 bya shampiyona.



Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi akanagiriramo ibihe byiza, kuri ubu araba ayoboye ikipe ya APR FC ndetse azatangire akazi k’uyu mwanya ahura na Club Africain mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

APR FC iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2017-2018 cyaje cyuzuza ibikombe 17 (1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2018) ikaba inafite ibikombe umunani (8) by’Amahoro (2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014).

Ubu APR FC yahaye inshingano Jimmy Mulisa kuba umutoza mukuru w'agateganyo akungirizwa na Didier Bizimana na Radanavic Miodrag. Ibrahim Mugisha nk’uko bisanzwe ni umutoza w’abanyezamu.

Jimmy Mulisa niwe mutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa ni we mutoza mukuru wa APR FC

Ntabwo ari ubwa mbere Jimmy Mulisa agiye gutoza APR FC nk’umutoza mukuru, kuko na mbere y’uko Petrović ahabwa akazi ko gutoza iyi kipe, yasanze Jimmy Mulisa ari we mutoza mukuru wari wahawe akazi mu Ugushyingo 2016 bityo Petrovic aza kuza nyuma muri Werurwe 2018.

Ljubomir Petrovic wari umutoza mukuru wa APR FC

Ljubomir Petrovic wari umutoza mukuru wa APR FC yasezeye mu kazi ko gutoza 

Radanavic Miodrag wazananye na Petrovic we yagumye mu Rwanda

Radanavic Miodrag wazananye na Petrovic we yagumye mu Rwanda 

Kugeza ubu APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018. Uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.

APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali , umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0.

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'imikino Nyafurika i Shyorongi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND