RFL
Kigali

Ahmad Ahmad yatorewe kuyobora CAF, Issa Hayatou aratsindwa

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:16/03/2017 21:11
0


Umugabo ukomoka muri Madagascar witwa Ahmad Ahmad ni we watorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) akaba yatsinze Issa Hayatou wari umaze imyaka ikabakaba 30 ariwe Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).



Issa Hayatou wari wongeye kwiyamamaza nanone, akaba yatsinzwe amatora ku bwiganze bugaragara kuko mu banyamuryango 54 ba CAF bitabiriye amatora yatowe gusa na 20 naho 34 bitorera Ahmad Ahmad.  Aya matora akaba yabereye mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2017.

Ahmad Ahmad abamushyigikiye bamuteruye mu rwego rwo kwishimira intsinzi

Issa Hayatou yatsinzwe amatora bisa n'ibimutunguye kuko yari arambye kuri uyu mwanya

Ibyishimo byari byose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND