RFL
Kigali

Irushanwa ry’Intwali riratangira kuri uyu wa Gatandatu Police FC yakira APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2018 16:18
0


Kuva kuwa 20 Mutarama 2018 ni bwo hazaba haba imikino y’irushanwa ry’intwali mu mupira w’amaguru, imikino izatangira ikipe ya APR FC yisobanura na Police FC baheruka guhurira mu mukino wa shampiyona. Imikino izasozwa kuwa 1 Gashyantare 2018 hanatangwa igikombe.



Ni imikino ngarukamwaka ihuza amakipe aba yarasoje shampiyona y’umwaka uba ushize ari mu myanya ine ya mbere (Top Four). Kuri iyi nshuro iki gikombe gifitwe na APR FC kizahatanirwa n’amakipe arimo Rayon Sports yatwaye shampiyona ya 2016-2017, Police FC yarangije ku mwanya wa kabiri, APR FC yarangije ari iya gatatu na AS Kigali yari iya kane mu mpera za shampiyona.

Iyi mikino yahinduriwe amatariki yari kuzatangiriraho kuko mu minsi yashize byari bizwi ko izatangira kuwa 23 Mutarama 2018 ariko magingo aya yagaruwe imbere ho iminsi itatu, ikaba igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018. Imikino yose ikazajya ikinirwa kuri sitade Amahoro iri i Remera.

Ku munsi wa Mbere w’irushanwa, ikipe ya Police FC izatangira yisobanura na APR FC saa saba z’amanywa (13h00’) mbere yuko AS Kigali izaba yakira Rayon Sports saa cyenda n’igice (15h30’).

Umunsi wa kabiri w’irushanwa uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 guhera saa saba ubwo ikipe ya AS Kigali izaba yakira APR FC saa saba z’amanywa mbere yuko Rayon Sports izaba igomba gucakirana na Police FC saa cyenda n’igice (15h30’).

Umunsi wa nyuma w’irushanwa uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2018, umunsi nyirizina Abanyarwanda baba bazirikana Intwali zitangiye u Rwanda. Umukino wa mbere uzatangira saa saba z’amanywa (13h00’) uhuze Police FC na AS Kigali mbere yuko Rayon Sports yihurira na APR FC saa cyenda n’igice (15h30’).

FERWAFA iteganya ko mu gihe Amavubi yakomeza mu mikino ya CHAN 2018 izatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018, amakipe azihangana akoreshe abakinnyi bazaba baboneka cyane abataragiye mu Mavubi. Amakipe kandi azaba afite uburenganzira bwo gukoresha abakinnyi bazaba baraguze cyangwa abo bazaba bafite mu igeragezwa. Isoko ry’igura n’igurisha ryafunguye kuwa 1 Mutarama kuzageza kuwa 31 uku kwezi 2018.

Buri kipe izahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo kwitegura (1.000.000 FRW). Ikipe izatwara igikombe izahabwa na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW) n’imidali ya Zahabu. Ikipe izaba yaragize umusaruro uyishyira ku mwanya wa kabiri izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), ikipe ya gatatu izagabwa miliyoni imwe n’igice (1.500.000 FRW) mu gihe ikipe izasoza ku mwanya wa kane izahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Rukundo Denis umwe muri ba myugariro APR FC izaba yitabaza

Rukundo Denis umwe muri ba myugariro APR FC izaba yitabaza

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018

-Police FC vs APR FC (Stade Amahoro, 13h00’)

-AS Kigali vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

-AS Kigali vs APR FC (Stade Amahoro, 13h00’)

-Rayon Sports vs Police FC (Stade Amahoro, 15h30’)

Kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

-Police FC vs AS Kigali (Stade Amahoro, 13h00’)

-APR FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)

Sekamana Maxime ku mupira akurikiwe na Muzerwa Amin mu mukino APR FC iherukamo na Police FC

Sekamana Maxime ku mupira abangamiwe na Muzerwa Amin ubwo Police FC iheruka guhura na APR FC muri shampiyona

Abafana ba APR FC bategereje kubona Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude bahatanira ishema ry'Intare

Abafana ba APR FC bategereje kubona Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude bahatanira ishema ry'Intare

Nkizingabo Fiston arasabwa kwigaragaza kuko Hakizimana Muhadjili adahari

Nkizingabo Fiston arasabwa kwigaragaza kuko Hakizimana Muhadjili adahari

Rayon Sports izatangira yakira Police FC mu mikino y’irushanwa ry’Intwali 2018

Kuwa 27 Mutarama 2018 ni bwo Rayon Sports izahura na Police FC

Mpozembizi Mohammed yasimbuwe na Manishimwe Yves naho Ntwali Evode asimburwa na Ntamuhanga Thumaine

AS Kigali izahura na Police FC ku munsi wa nyuma w'irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND