RFL
Kigali

Intare FC yasezereye Unity, Rubona Emmanuel anenga KNC wise abakinnyi ibibwana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2018 19:59
1


Ikipe y’Intare FC ikina mu cyiciro cya kabiri yasezereye Unity SC mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu gushaka itike igana mu mikino ya kimwe cya kabiri izatanga itike y’icyiciro cya mbere, iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 71’.



Ni igitego cyaje ari kamara mpaka kuko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza wari wabereye i Ndera aho Unity isanzwe yakirira imikino yayo. Mugunga Yves rutahizamu uyoboye abandi ni we wafashije Intare FC gutwara amanota atatu (3) ku munota wa 71’.

Mugunga Yves yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Mugunga Yves w'Intare FC yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Abakinnyi b'Intare FC bishimira igitego

Abakinnyi b'Intare FC bishimira igitego

Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye ndetse n’abafana ku ruhande rwabo bari bitabiriye kuko sitade ya Kicukiro yuzuye bamwe Babura aho bicara batera intebe ku nkengero z’ikibuga ahagana hanze.

Nyuma y’umukino, Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FC yabwiye abanyamakuru ko kimwe mu bintu byafashije ikipe atoza ari amagambo KNC nyiri TV na Radio1 cyo kimwe na Unity SC ubwo yavugaga ko Intare FC atari ikipe ikomeye ahubwo ko ari ibibwana by’intare.

“Ikintu cyamafashije ni ariya magambo yavuze yo kwita abana ngo ni ibibwana, abana nta n’icyumweru gishize baserukiye igihugu, wowe ugatinyuka ukavuga ngo ni ibibwana. Umwana w’umuntu umwita ikibwana gute?”. Rubona Emmanuel

Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA  ntabwo yumva ukuntu KNC yavuze ko abakinnyi ari ibibwana

Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA ntabwo yumva ukuntu KNC yavuze ko abakinnyi ari ibibwana

Muri uyu mukino, ikipe ya Intare FC yafashijwe cyane n’ubwugarizi bwayo bwari buhagaze neza ndetse n’abakinnyi bakina hagati bagiye bagora cyane Unity kugeza ubwo Rubona Emmanuel yinjizaga Ishimwe Fiston asimbuye Byukusenge Jacob bikarushaho kuba bibi ku ruhande rwa Unity.

Rubona Emmanuel kandi yaje gukuramo; Niyigena Shawali ashyiramo Sindambiwe Protais, Barakabaho Autin asimbura Nyandwi Charles na Mugunga Yves wagejeje ibitego 19 asimburwa na Ruberwa Emmanuel.

Mu bakinnyi b’Intare FC bagaragaje ko bakomeye ni nka; Nshimiyimana Marc Govin bita Maicon ukina inyuma ahagana iburyo, Byukusenge Jacb ukina inyuma y’abasatira izamu, Mitima Isaac kapiteni wayo ukina mu mutima w’ubwugarizi, Hakizimana Felicien ukina ibumoso inyuma, Mugunga Yves ufite ibitego 19 mu cyiciro cya kabiri na Niyigena Clement nawe ukina mu mutima w’ubwugarizi.

Abakinnyi ba Unity bakoze akazi k’ubuhanga mu kibuga barimo; Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga, Nkubana Marc ukina iburyo ahagana inyuma, Nyamikore Benon ukina ataha izamu na Niyonkuru Jean Luc.

Bivuze ko Intare FC bakomeje mu mikino ya ½ ku giteranyo cy’igitego 1-0, aba bazahura na Pepinieres FC yazamutse inganyije na Vision JN ariko ikaba yaratsinze umukino ubanza ibitego 2-1.

AS Muhanga yakuyemo Rwamagana City iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza kandi nabwo AS Muhanga yari yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.

AS Muhanga izahura na Sorwathe FC yatsinze United Stars ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gihe ubanza bari banganyije 0-0 mu Kabagari.

Nkubana Marc myugariro wa Unity SC ashaka aho anyuza umupira

Nkubana Marc myugariro wa Unity SC ashaka aho anyuza umupira 

Rubona Emmanuel umutoza wa Intare FA yakurikiye iyi myitozo

Rubona Emmanuel aganiriza abakinnyi

Rubona Emmanuel aganiriza abakinnyi 

Gatera Moussa umutoza mukru wa Unity SC agira inama abakinnyi

Gatera Moussa umutoza mukuru wa Unity SC agira inama abakinnyi 

Abakinnyi b'Intare FC bishimira gukomeza

Abakinnyi b'Intare FC bishimira gukomeza  muri 1/2

Sindambiwe Protais (ibumoso) na Nshimiyimana Marc Govin (Iburyo) bishimiye intsinzi

Sindambiwe Protais (ibumoso) na Nshimiyimana Marc Govin (Iburyo) bishimiye intsinzi

Nzamwita Vincent de Gaule perezida wahoze ayobora  FERWAFA nawe yishimiye intsinzi y'Intare FC nk'ikipe abarizwamo

Nzamwita Vincent de Gaule (Wambaye umukara) wahoze ayobora  FERWAFA nawe yishimiye intsinzi y'Intare FC nk'ikipe abarizwamo

Uva ibumoso: Mbonigena Eric, Mugenzi Bienvenue na Kwizera Janvier abakinnyi ba FC Bugesera

Uva ibumoso: Mbonigena Eric, Mugenzi Bienvenue na Kwizera Janvier abakinnyi ba FC Bugesera bareba umukino 

Mukansanga Swalha niwe wasifuye uyu mukino utari woroshye

Mukansanga Swalha ni we wasifuye uyu mukino utari woroshye

Umukino warebwe ku bwiganze bw'abafana bari bishyuye

Abafaa ba Musanze FC

Umukino warebwe ku bwiganze bw'abafana bari bishyuye

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebeye umukino inyuma ya senyenge

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebeye umukino inyuma ya senyenge 

Mashami Vincent (Hagati mu bahagaze) umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20

Mashami Vincent (Hagati mu bahagaze) umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20  nawe yawurebeye inyuma ya senyenge afatanyije na Niyibizi Suleiman (Iburyo)

Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gicumbi FC

Dukuzumuremyi Antoine (Ibumoso) umunyamabanga w'ikipe ya Gicumbi FC

KNC (Ubanza ibumoso) nyiri Unity SC

KNC (Ubanza ibumoso) nyiri Unity SC agomba gukomeza gutegura uko azitwara umwaka utaha mu cyiciro cya 2

Abayobozi bakuru mu ikipe ya APR FC n'Intare FC usanga batava inyuma y'aya makipe

Abayobozi bakuru mu ikipe ya APR FC n'Intare FC usanga batava inyuma y'aya makipe 

Nshimiye Joseph (Ibumoso) "Team Manager" wa AS Kigali na Nzamwita Vincent de Gaule (iburyo)

Nshimiye Joseph (Ibumoso) "Team Manager" wa AS Kigali na Nzamwita Vincent de Gaule (iburyo)

Mu karuhuko anbakinnyi ba Unity SC bumva inama za Gatera Moussa umutoza wabo mukuru

Mu karuhuko abakinnyi ba Unity SC bumva inama za Gatera Moussa umutoza wabo mukuru

Mugunga Yves yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Mugunga Yves yujuje ibitego 19 akaba anayoboye abandi

Nshimiyimana Marc azamukana umupira ivuye inyuma iburyo

Nshimiyimana Marc azamukana umupira uvuye inyuma iburyo ariko aziritswe na Kayitaba Jean Bosco kapiteni wa Unity SC

Byukusenge Jacob atera umupira mbere yo gusimburwa na

Byukusenge Jacob atera umupira mbere yo gusimburwa na Ishimwe Fiston

Dore uko amakipe yasoje imikino ya 1/4

-Sorwathe FC 2-1 United Stars (Agg.2-1)

-Pepiniere FC 0-0 Vision JN (Agg.2-1)

-AS Muhanga 2-1 Rwamagana City (Agg.4-1)

-Intare FC 1-0 Unity FC (Agg.1-0)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO5 years ago
    KNC ABA YIYEMEYE, UMUSWA GUSA





Inyarwanda BACKGROUND