RFL
Kigali

Impinduka nyinshi muri 11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga basura Etincelles FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2018 12:42
0


Saa cyenda n’igice (15h30’) ni bwo ikipe ya Rayon Sports icakirana na Etincelles FC mu mukino ubanza wa kimwe cy’umunani cy’igikombe cy’Amahoro 2018, umukino ukinirwa kuri sitade Umuganda i Rubavu.



Ivan Minaert yakoze impinduka mu bakannyi 11 babanza mu kibuga cyane hagati mu kibuga ndetse anahindura imyanya bamwe mu bakinnyi basanzweho. Mutsinzi Ange Jimmy umenyerewe nka myugariro araba akina akingira ikibaba abugarira (Holding Midfielder).

Manishimwe Djabel na Muhire Kevin baraba bakina inyuma ya Christ Mbondy uraba ari rutahizamu rukumbi. Nyandwi Saddam araca iburyo aturutse inyuma akina aherecyeza Habimana Yussuf mu gihe Shaban Hussein Tchabalala araba akina imbere ya Eric Rutanga.

Rayon Sports XI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga  3, Usengimana Fasutin 15, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manishimwe Djabel 28, Muhire Kevin 8, Shaban Hussein Tchabalala 11, Habimana Yussuf Nani 14, Christ Mbondy 9

11 ba Etincelles FC bashobora kubanza mu kibuga: Nsengimana Dominique (GK, 32), Mbonyingabo Regis 7, Kayigamba Jean Paul 24, Djumapili Iddy 3, Niyonsenga Ibrahim 17, Nswngiyumva Irshad 23, Tuyisenge Hackim 25, Mumbele Saiba Claude 13, Akayezu Jean Bosco17, Nduwimana Michel Balack 12, Mugenzi Cedric Ramires 4

Uburyo Rayon Sports bahagarara mu kibuga

Kwinjira: Ni 2000 FRW, 3000 FRW na 5000 FRW






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND