IAPR FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Sibomana Patrick, Kiyovu nayo ibasha gutsinda Marines ibitego 2-0 ndetse Police FC na AS Kigali nazo ziratsinda.
Mu gice cya mbere kigitangira byari bigoye kwemeza ikipe iri butsinde haba ku ruhande rwa APR FC cyangwa Musanze gusa ntibyatinze ku kazi gakomeye kakozwe na Ngabo Albert maze Sibomana Patrick bakunze kwita Papy wari uhagaze neza yinjiza igitego cya APR FC.
Amakipe yombi yakomeje gushakisha ibitego ariko biranga kuko ubusatirizi bwayo bwagaragazaga imbaraga nke cyane haba ku ruhande rwa APR FC yari yatakishije Mubumbyi Bernabe gusa ndetse na Musanze ya Okoko Godfroid.
Gusa mbere y’ uko igice cya mbere kirangira Mubumbyi Bernabe yaje kwinjiza umupira mu nshundura ariko umusifuzi yanga igitego kuko yari yaraririye, ibi bitashimishije haba abakinnyi ndetse n’ abatoza bashatse no gutera amagambo umusifuzi wo kuruhande.
Nyuma y’ umukino umutoza mushya wa Musanze akaba yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe ariko mu by’ ukuri yakinnye neza ndetse anongeraho ko kuaba ikipe ye ifite abakinnyi benshi bageze mu zabukuru atariyo ntandaro yo gutsindwa ahubwo bazanye ubunararibonye ariko amahirwe ntabasekere.
Okoko Godfroid wahoze atoza Amagaju ubu niwe utoza Musanze
Kuri Petrovic we yikomye abasifuzi ahamya ko ikipe ye yahawe amakarita menshi y’ umuhondo ugereranyije n’ ikipe bari bahanganye.
Umutoza mukuru wa APR FC, Petrovic ntiyishimiye ibyemezo by' abasifuzi
Aaboyobozi ba Musanze bari baje kuyishyigikira
Dore uko byagenze no kubindi bibuga:
Ku wa gatandatu tariki ya 18/10/2014:
Ku cyumweru tariki ya 19/10/2014
TANGA IGITECYEREZO