Police FC ni imwe mu makipe afite umubare munini w’abakinnyi bari kurangiza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 biba ari indi ngingo nkuru mu ikipe runaka mu ziba zigomba kuganirwaho hagati y’abakinnyi, abatoza n’abayobozi.
Abakinnyi 11 bose bari mu mezi yabo ya nyuma ku masezerano bafitanye n’iyi kipe ikorera imyitozo ku kibuga cya sitade ya Kicukiro. Kuri ubu abayobozi b’iyi kipe y’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’abantu n’ibintu bavuga ko ikijyanye no kongera amasezerano kizaganirwaho mu buryo bwimbitse hashingiwe ku buryo umukinnyi yitwara mu kibuga n’umusaruro ikipe imuteganyaho.
SP Ruzindana Regis umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC avuga ko gahunda yo kongera amasezerano ku bakinnyi bayasoje ihari ariko ko hari uburyo bwiza bizakorwamo. Umukinnyi azajya asabwa kuba yakongera amasezerano habanje kubaho inama hagati y’abayobozi bakuru b’ikipe n’abatoza. SP Ruzindana ati:
Dufatanyije tuzabireba kuko si ibintu umuntu yakora ari wenyine. Abakinnyi ni byo bari kurangiza amasezerano. Uyu mutoza uje afite uburambe yakuye hirya no hino yabaye hari n’uwumwungirije natwe twese turahari. Ubu ni cyo gikorwa turimo ngo turebe. Kuko ushobora gusanga yenda kurangiza amasezerano ariko ari kwitwara neza cyane bakamubonamo ubushobozi hagafatwa icyemezo.
SP Ruzindana yasoje kuri iyi ngingo avuga ko kugira ngo umukinnyi ahabwe amasezerano mashya hazajya habanza kubaho igenzura ryimbitse nyuma hafatwe icyemezo niba koko umukinnyi runaka acyenewe muri Police FC.
Biramahire Abeddy umwe mu bari gusoza amasezerano
“Hazabanza habe igenzura, tumugenzure noneho twicare nka komite n’ikipe ya tekinike (Technical Staff) noneho dufate icyemezo”. Police FC kuri ubu mu bakinnyi 28 ifite 11 ni bo bari mu mezi yabo ya nyuma ku masezerano bagiranye kuko bose usanga baraje mu mwaka w’imikino 2016-2017.
Ndayishimiye Antoine Dominique (14) nawe yarayarangije
Ndayishimiye Celestin (3) nawe ari mu mezi ya nyuma ku masezerano ye
Dore urutonde rw’abakinnyi bari gusoza amasezerano muri Police FC:
1.Nduwayo Danny Bariteze (GK)
2.Ndayishimiye Celestin
3.Mpozembizi Mohammed
4.Habimana Hussein Eto’o
5.Muhinda Bryan
6.Nizeyimana Mirafa
7.Muzerwa Amin Musouva
8.Biramahire Abeddy
9.Ndayishimiye Antoine Dominique
10.Mico Justin
11.Niyonzima Jean Paul Robinho
Mico Justin umwe mu bakinnyi b'abahanga Police FC nawe ari kurangiza amasezerano
Amin Muzerwa (17) amasezerano ye ari kuyoyoka
Nduwayo Danny Bariteze amasezerano ye nawe ari ku musozo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO