RFL
Kigali

Icyo abanyarwanda bakwitega ku mukino Amavubi afitanye na Tanzania mu masaha macye ari imbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2017 14:08
0


Ku isaha ya saa cyanda za hano i Kigali (15h00’) ni bwo ikipe y’igihugu Amvubi igizwe n’abakina imbere mu gihugu iraba yinjiye mu mukino yisobanura na Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya CHAN2018 izabera i Nairobi. Umukino ushobora kugora Antoine Hey.



Ni umukino wa kabiri Antoine Hey araba akinira hanze y’u Rwanda nyuma yo kuba yaratsinzwe na Republique Centre Afrique ibitego 2-1 kuwa 11 Kamena 2017. Muri uyu mukino abanyarwanda baze kwitega kubona abakinnyi basanzwe batamenyerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’abari bamaze imyaka myinshi batabonekamo barimo nka myugariro Rucogoza Aimable Mambo wari umaze imyaka itandatu (6) adakinira Amavubi.

Mu gihe u Rwanda ruraba rwatsinzwe uyu mukino, mu kiganiro Antoine Hey araba agirana n’abanyamakuru baze kwitegamo interuro zigaruka ku kuvuga ko ikipe yari afite itaramenyerana kandi ko byari umunsi wa mbere kuri bamwe mu bakinnyi gukinana hagati yabo.

Amavubi araza gukina umukino ushingiye hagati badasatira kuko iyo urebye abakinnyi Hey yajyanye i Mwanza, usaga abakina hagati, mu izamu ndetse n’inyuma mu bwugarizi aribo umuntu yavuga ko bajya kugira akantu ko kumenyerana kurusha uko Mico Justin yakinana na Mubumbyi Bernabe cyangwa Savio Nshuti akinana na Iradukunda Eric Radu cyangwa se Bishira Latif afatanya na Manzi Thierry.

Umuntu agarutse ku myitozo uyu mutoza yakoresheje mbere yo kujya muri Tanzania, urareba ugasanga ashobora gukoresha uburyo bw’imikinire (Game-System) ituma abugarira batatu bahora biteguye (Back-Three) kugarira izamu bityo ba myugariro bakina mu mpande bikabasaba guhora bazamuka mu gihe u Rwanda rufite umupira (Wing-Back).

Muri uyu mukino, abanyarwanda baze kwitega kubona Ndayishimye Eric Bakame umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi aza kuba yambaye igitambaro cya kapiteni (C) nk’uko abikora muri iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona 2016-2017.

Dore abakinnyi 11 babanza mu kibuga:

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C-Rayon Sports).

Abugarira: Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Manzi Thierry (Rayon Sports) na Iradukunda Eric Radu (AS Kigali).

Hagati mu kibuga: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali) na Mico Justin (Police FC)

Rutahizamu: Mubumbyi Bernabe (AS Kigali)

Uko bagomba guhagarara mu kibuga

Uko bagomba guhagarara mu kibuga

Uhereye iburyo: Antoine Hey umutoza mukuru, Mashami Vincent (hatai) umutoza wungirije na Higiro Thomas ubanza ibumoso akaba umutoza w'abanyezamu

Uhereye iburyo: Antoine Hey umutoza mukuru, Mashami Vincent (hagati) umutoza wungirije na Higiro Thomas ubanza ibumoso akaba umutoza w'abanyezamu (Photo: Ngabo Robben)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND