Nyuma yo gufatanya bagahesha u Rwanda ishema mu marushanwa atandukanye, bamwe bakajya kwitoreza mu mahanga, ibihangange byose tuzi mu mukino w’amagare mu Rwanda biraba bihanganye mu irushanwa ry’igihugu (National Championship) mu mpera z’iki cyumweru.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 kugeza ku cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014, hateganyijwe imikino ya shampiyona y’uyu mwaka w’2014, izahuza amakipe 7 ndetse n’abakinnyi bakina nk’ababigize umwuga hanze y’u Rwanda, n’abandi bose bari bamaze iminsi bitoreza ku mugabane w’u Burayi.
Adrien Niyonshuti umukinnyi wabigize umwuga muri MTN Qubekha araba ahatana na bagenzi be bitoreza i Burayi
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino y’amagare, Shampiyona y’uyu mwaka izakinwa mu byiciro bibiri, aho kuwa gatandatu tariki ya 28 Kamena 2014, bazakina basiganwa umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) bava ku Kicukiro berekeza i Nyamata.
Benediction Cycling Club y'i Rubavu ni yo imaze igihe yiharira ibikombe
Ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014 hazakinwa bazakina basiganwa mu muhanda mu makipe ndetse n’abazakina ku giti cya bo (Road Race), abagabo bakazasiganwa ibirometero 130, aho bazahagurukira i Kigali berekeza i Huye, abagore bagahagurukira i Muhanga berekeza i Huye, aho bazasiganwa ibirometero 72.4.
Dore amakipe azitabira irushanwa:
1.CINE ELMAY
2.BENEDICTION CLUB
3.RAPIDE BICYCLE CLUB
4.LES AMIS SPORTIFS
5.KIRAMURUZI CYCLING TEAM
6.CYCLING CLUB FOR ALL
7.FLY CYCLING CLUB
Bonaventure Uwizeyimana uherutse kwegukana agace kamwe muri La Tropicale Amissa Bongo ni umwe mu bitezwe n'abafana
Uretse abakinnyi b’ayo makipe arindwi (abagabo n’abagore), iyi shampiyona izanitabirwa n'abakinnyi b'ibihangange nka Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qubekha muri Afurika y’Epfo, akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena.
Hazaba harimo kandi Bonaventure Uwizeyimana witegura kujya muri Europcar, Valens Ndayisenga uvuye mu myitozo mu Busuwisi ari cyo kimuzanye akaba azahita asubirayo, Hadi Janvier (witegura kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada), Nathan Byukusenge na Ruhumuriza Abraham bazaba bavuye muri Tour de la RDC na Jean Bosco Nsengimana ugiye kujya mu myitozo muri Centre Mondial de Cyclisme mu Busuwisi.
Girubuntu Jeanne d'Arc (wambaye ubururu) ni we uhiga abandi bakobwa kugeza ubu
Tubibutse ko iri ari ryo rihatse andi mu masiganwa akomeye akinirwa hano imbere mu gihugu kandi atari mpuzamahanga (akinwa n’abanyagihugu gusa), umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe na Gasore Hategeka mu bagabo na Girubuntu Jeanne d’Arc mu bagore, rikaba ritegurwa na FERWACY ku bufatanye bw’ikigo cy'ubwishingizi cya SORAS.
TANGA IGITECYEREZO