RFL
Kigali

Hatungimana Basile yasabye anakwa umukunzi we Uwarora Solange-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2017 21:41
1


Hatungimana Basile myugariro uherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport yasabye anakwa Uwarora Solange bamaze igihe gito babana nk’umugore n’umugabo kuva ubwo uyu mugabo yari mu mwaka we wa nyuma mu ikipe ya Espoir FC.



Ni imihango yabereye muri Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 17 Nzeli 2017 ahari inshuti, abavandimwe n’imiryango baje kubashyigikira. Ku myaka ye 25 afite uyu mugabo amaze gukina mu makipe umunani (9) arimo atatu (4) yo mu Burundi ndetse n’amakipe atanu (5) ya hano mu Rwanda.

Mu makipe yaciyemo mu gihugu cy’u Burundi harimo; Flamengo, Prince Louis na Inter Star mu gihe mu Rwanda yakinnye mu makipe arimo; Kiyovu Sport, FC Musanze, Sorwathe FC, Etincelles FC na Espoir FC ari kubarizwamo muri uyu mwaka w’imikino.

Inter Star (2011-2012), Flamengo(2012-2013, na Prince Louis(2013-2014) zo mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo kumara igihe gito akina muri Sorwathe FC mu cyiciro cya kabiri kuri ubu ni umukinnyi mushya muri Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.

Hatungimana Basile amara inyota Uwarora Solange

Hatungimana Basile amara inyota Uwarora Solange 

Mu Rwanda yatangiye akina muri Kiyovu Sport(2009-2010), nyuma yo kuva muri shampiyona y’i Burundi, yagarutse atangira gukina muri Etincelles FC (2014-2015) ajya muri FC Musanze (2015-2016) ikipe yavuyemo agana muri Espoir FC akinira kugeza mu mpera z'umwaka w'imikino 2016-2017 ubwo bari bamaze kurangiza ari aba kabiri mu gikombe cy'Amahoro ahita agana muri Mukura Victory Sport.

Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagiye amubaza ibibazo bitandukanye nawe (Basile) asubiza mu buryo bwihuse.

Ikiganiro:

Inyarwanda:Watangira wibwira abasomyi ba Inyarwanda.com?

Basile:Nitwa Hatungimana Basile Fiston bita Kapela Marcelo, ndi umunyarwanda, navukiye mu Gitega ahitwa kwa Mutwe.Nize Primaire (amashuli abanza) Ku Kabusunzu, muri Secondary (amashuli yisumbuye) nize muri ETO Kicukiro (kuri ubu ni IPRC Kigali) no kuri Solidality Academy.

Inyarwanda:Urangije amashuli yisumbuye se wahise urekeraho kwiga?

Basile:Oya! Narakomeje.Kubera ko natangiye umupira muri Lions de Kabusunzu naje kuhava njya muri Kiyovu Sport ariko kubera numvaga nshaka kwiga kaminiuza i Burundi, nahise mvamo njya gukomeza kaminuza i Burundi aho nahise nkomeza gukina.

Inyarwanda:I Burundi wakinnye mu yahe makipe ?

Basile:Nakinnye Muri Inter Star, Flamingo na Prince Louis.

Inyarwanda:Nyuma se waje kugaruka gute mu Rwanda?

Basile:Urabizi ko abakinnyi ntabwo wavuga ngo nzakina ahantu imyaka yose, nibwo buryo naje kubona ari ngombwa ko ngaruka mu Rwanda aho nakinnye muri Etincelles FC, Musanze FC  na Espoir FC ndimo ubu nkaba nkina inyuma iburyo (ahitwa kuri 2).

Inyarwanda:Ese ko ukina inyuma (Myugariro), watubwira umukinnyi ufatiraho urugero?

Basile:Usibye no gukina inyuma iburyo, nshobora no gukina imbere ibumoso (ahitwa kuri 11).Umukinnyi nkunda ni Marcelo wa Real Madrid.

Inyarwanda:Ese muri Kiyovu Sport wazamukiyemo uhavuga iki?

Basile:Niyo kipe nazamukiyemo mbifashijwemo na Kanamugire Aloys kuko niwe wanyigishije uko bakina umupira mu buryo nyabwo.

Inyarwanda:Aho kabusunzu se ni abahe bakinnyi mwaba mwarazamukanyemo bagikina ubu?

Basile:Twakinanye na Zagabe (Jean Claude) uri muri Mukura, Mahoro Nicolas wa Rayon Sports na Lomami Frank.

Lomami Frank niwe wari ugaragiye Hatungimana Basile

Lomami Frank ni we wari ugaragiye Hatungimana Basile

Inyarwanda:Biraboneka ko wakinnye mu makipe menshi, ese waba umaze kunguka iki kugeza ubu?

Basile:Umupira wampaye inshuti, wampaye Cherie (umukunzi), udukorwa tumwe na tumwe tumwe tumpa uburyo bwo kubaho.Umupira wampaye inzu kandi nizera ko nyuma yo gukina umupira nzakuramo n’akandi kazi, mbese ni umwuga (umupira) urantunze, umpa buri kimwe cyose.

Hatungimana Basile avuga ko gukina umupira bimufitiye akamaro kanini

Hatungimana Basile avuga ko gukina umupira bimufitiye akamaro kanini

Inyarwanda:Wagerageza gusobanura ukuntu umupira waguhaye umu-cherie?

Basile:Kubera ukuntu tuguma twimuka iyo turangije contract (amasezerano), nageze i Musanze mpahurira nawe (umukobwa) maze birangira duhuje.Gusa nawe ni umukunzi (umufana) wa Musanze FC nakinagamo.

Inyarwanda:Birumvikana burya iyo watangiye gutekereza gahunda zo gushaka umufasha bigendana n’ikigero cy’imyaka ufite.Ese ufite imyaka ingahe, uri umwana wa kanga he iwanyu?

Basile:Mfite imyaka 25 kuko navutse tariki ya 5 Mutarama 1992. Ndi umwana wa kane (4) mu rugo iwacu.

Inyarwanda:Umukinnyi ukunda hano mu Rwanda ni uwuhe?

Basile:Sinakubwira ngo nkunda kanaka, gusa kimwe navuga nk’abantu dusangiye umwuga bose ndabakunda.

Inyarwanda:Usibye kuba ukina umupira, waba ukunda umuziki?, Ese ukunda iyihe njyana?

Basile:Yego, ndawukunda (umuziki) nkaba nkunda Reggae na Hip Hop kubera Jay Polly.

Inyarwanda:Iyo utari mu kibuga uba uhugiye mu biki?

Basile:Nkunda kuba ndi kureba Filime, gusura umuryango cyane cyane  abatuye mu biturage ndetse no gukora gym no gusenga.

Hatungimana Basile ubwo Espoir FC yakinaga na Esperence FC ku Mumena mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2017

Hatungimana Basile ubwo Espoir FC yakinaga na Esperence FC ku Mumena mu mikino y'igikombe cy'Amahoro 2017

Hatungimana Basile akina mu ruhande rw

Hatungimana Basile akina ku ruhande rw'ibumoso haba ugana inyuma cyangwa imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hope max6 years ago
    tubifurije gutereka amata Ku ruhimbi,kubyara hungu na kobwa n,ibigega bizira imungu !





Inyarwanda BACKGROUND