RFL
Kigali

Hatungimana Basile aracyafite iminsi hanze y’ikibuga nyuma yo gushyirwa sima ku kirenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2018 17:49
0


Hatungimana Basile Fiston bakunda kwita Marcelo myugariro w’ikipe ya Mukura Victory Sport kuri ubu nyuma yo kudakina imikino ibanza muri shampiyona bitewe n’imvune yagize mu kirenge, kuri ubu iminsi amaze iriyongeraho 21 azamara afite sima.



Iyi minsi 21 ingana n’ibyumweru bitatu (3) Hatungimana agomba kumara, irava ku kibazo yagize mu kirenge cy’ibumoso. Uyu mugabo unaheruka kwibaruka umukobwa, yabwiye INYARWANDA ko abaganga basanze rimwe mu gufwa agize ikirenge ryarataye umwanya waryo.

“Ntabwo bambaze kuko ni akagufwa kagiye hirya gato. Gakeneye gukomera kagasubira kakagaruka mu mwanya wako ubundi nkaba natangira imyitozo yoroshye”. Hatungimana

Hatungimana Basile arwariye iwe i Musanze

Hatungimana Basile arwariye iwe i Musanze 

Hatungimana Basile mu mwambaro wa Mukura VS

Hatungimana Basile mu mwambaro wa Mukura VS

Hatungimana ukina inyuma ibumoso akaba yanakina imbere ahitwa kuri 11, yageze muri Mukura VS avuye muri Espoir FC kuri ubu avuga ko afite icyizere ko azakira vuba kuko ikibazo yari afite cyamaze kugaragara kandi yumva agenda amera neza.

Ikirenge cya Hatungimana Basile

Ikirenge cya Hatungimana Basile

Ikirenge cya Hatungimana Basile 

Ku myaka ye 25 afite uyu mugabo amaze gukina mu makipe umunani (8) arimo atatu (3) yo mu Burundi ndetse n’amakipe atanu (5) ya hano mu Rwanda. Mu makipe yaciyemo mu gihugu cy’u Burundi harimo; Flamengo, Prince Louis na Inter Star mu gihe mu Rwanda yakinnye mu makipe arimo; Kiyovu Sport, FC Musanze, Sorwathe FC, Etincelles FC na Espoir FC ari kubarizwamo muri uyu mwaka w’imikino.

Inter Star (2011-2012), Flamengo(2012-2013, na Prince Louis(2013-2014) zo mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo kumara igihe gito akina muri Sorwathe FC mu cyiciro cya kabiri kuri ubu ni umukinnyi mushya muri Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND