RFL
Kigali

HANDBALL: U Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2018 17:06
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cyo mu Karere itsinze Uganda amanota 32-27 ku mukino wa nyuma wakinwaga kuri iki Cyumweru i Kampala muri Uganda ahaberaga iri rushanwa.



Ni umukino u Rwanda rwatsinze mu buryo budatunguranye kuko igice cya mbere cyarangiye abasore b’u Rwanda bayoboye n’amanota 20-11 hafi kimwe cya kabiri cy’amanota yari mu mukino yari ku ruhande rw’u Rwanda.

Muri uyu mukino, Nshimiyimana Alexis ni we wahize abandi mu kwinjiza ibitego byinshi kuko yinjiye ibitego icumi (10) wenyine. U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rutsinze Kenya amanota 31-20 mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza (1/2). Icyo gihe ni bwo Nshimiyimana Alexis yatsindaga ibitego icyenda (9) mu mukino.

IKipe y'u Rwanda iteruye igikombe

Ikipe y'u Rwanda iteruye igikombe 

Ikipe y’u Rwanda (U20) yageze muri kimwe cya kabiri ibanje gutsinda Uganda amanota 30-29 mu mikino y’amatsinda dore ko bari kumwe mu itsinda rya kane (D).

Muri iri tsinda kandi, u Rwanda rwatsinze Sudan amanota 55-8. Icyo gihe Mbesutunguwe Samuel yatsinze amanota 14 mu minota 30 y’umukino wari woroheye u Rwanda.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu (Third Place), Ethiopia yatsinze Kenya amanota 29-22 bityo uyu mwanya utaha i Addis Ababa.

U Rwanda rwatsinze Uganda inshuro ebyiri mu irushanwa

U Rwanda rwatsinze Uganda inshuro ebyiri mu irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND