RFL
Kigali

Gukinana n’abantu bakuzi ntako bisa-Danny Usengimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/01/2018 10:10
0


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Singida United avuga ko kuba muri uyu mwaka azaba akinana na Rusheshangoga Michel cyo kimwe na Kambale Salita Gentil basanzwe bazi uko akina bizamufasha kwitwara neza kurusha uko yitwaraga mu minsi ishize.



Singida United kuri ubu iri mu mikino y’irushanwa rya Mapenduzi Cup ikaba yaranatangiye itsinda Zimamoto FC yo muri Zanzibar ibitego 3-2 birimo kimwe cya Danny Usengimana n’umupira umwe watanzwe na Kambale Salita Gentil wakinaga umukino we wa mbere afatanya na Singida United.

Nyuma y’umukino batsinzemo Zimamoto FC, Danny Usengimana yabwiye INYARWANDA ko kuri ubu yishimira ko bamaze kuba abakinnyi batatu (3) bavuye muri shampiyona y’u Rwanda bari muri Singida United, bityo ko bizaba byiza kuko baba bumvikana mu buryo bworoshye.

“Kuba tuziranye ni byo bya mbere kuko ntako bisa gukinana n’abantu muziranye, umuntu uzi uko akina nawe azi uko ukina mbese muziranye. Ubu bizadufasha cyane muri uyu mwaka kuko tuzafatanya mu mikino myinshi”. Danny Usengimana

Mu mukino Sindida United yatsinzemo Zimamota FC, Hans Van Der Pluijin byagaragaye ko yakoresheje uburyo bwa 4:4:2, uburyo bwatumaga Danny Usengimana na Kambale Salita Gentil bakina bashaka ibitego bafatanyije.

Nyuma y’aya manota atatu (3), Singida United igomba kugaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018 ikina na Taifa ya Jan’Ngombe mbere yo kuzakina na Mlandege kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2017. Nyuma, Singida United izagaruka mu kibuga ikina na JKU kuwa Gatandatu mbere yo gucakirana na Young Africans Kuwa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018.

Danny Usengimana shampiyona yahagaze afite ibitego bine

Danny Usengimana shampiyona yahagaze afite ibitego bine mu mikino 12 bagezeho

Rusheshangoga Michel yageranye muri Singida United na Danny Usengimana

Rusheshangoga Michel yageranye muri Singida United na Danny Usengimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND