RFL
Kigali

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC yasobanuye ibanga ryabafashije gutsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/04/2018 13:57
0


Gikamba Ismael kapiteni w’ikipe ya Etincelles Fc yo mu karere ka Rubavu avuga ko kuba abugarira ba Police FC bakina nk’abakinnyi batamenyeranye mu kibuba baje kubivumbura bityo bashyira ingufu mu kubasatira binarangira babatwaye amanota atatu y’umunsi.



Muri uyu mukino, Mumbele Saiba Claude yatsinze ibitego bibiri (44’, 68’) mu gihe igitego cy’impozamarira cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 30’. Aganira na INYARWANDA, Gikamba yavuze ko ikipe ya Police Fc yagize ikibazo mu bakinnyi bakina inyuma bityo bamaze kubivumbura bituma bamenya aho bagomba gushyira ingufu kugira ngo bayitsinde. Gikamba Ismael ati:

Police FC ni ikipe nziza ifite abakinnyi bakomeye n’ubusatirizi bukomeye. Gusa twungukiye mu bwugarizi bwabo kuko wabonaga basa n'aho harimo bamwe batamenyeranye. Natwe rero twahise dushyira ingufu mu bakinnyi basatira n’abakina hagati birangira tubatsinze.

Gikamba Ismael avuga ko gutsinda uyu mukino bibahaye imbaraga zo kuzakira Espoir FC kuri uyu wa Gatanu:

Uyu musore usanzwe ari mukuru wa Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police Fc, avuga ko uyu mukino wabagoye kuwutegura kuko byabasabye gukora ingendo batateganyaga ko zabaho bitewe n'uko umkino wasubitswe n’imvura. Gusa ngo kuba batsinze umukino uba ukomeye nk’uyu ngo birabagarurira imbaraga zo kuzakira Espoir FC. Yagize ati:

Uyu mukino udufashije kujya mu mwuka wo kuzakina na Espoir FC kuwa Gatanu kuko twatakaje imbaraga nyinshi mu buryo tutari twiteze. Umukino wa Espoir FC nawo uba ugiye kandi ntabwo kuba dutsinze biraza gutuma twirara. Tuzakina ubwo uwuzaba yiteguye neza niwe uzatsinda.

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC ubwo yasuhuzanyaga n'umutoza we bamaze kubona ibitego bibiri

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC ubwo yasuhuzanyaga n'umutoza we bamaze kubona ibitego bibiri

Gikamba Ismael yagize ubutuma agenera murumuna we Nizeyimana MIrafa ukinira Police FC:

Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC asanzwe ari mukuru wa Nizeyimana Mirafa nawe ukina hagati muri Police FC. Uyu umusore avuga ko kuba babashije gutsinda Police FC hanze no mu rugo ari ibintu byiza ku ikipe ya Etincelles FC n’abafana kuko biba bitanga icyizere cy’imikino iri imbere. Gusa ngo kuba yahura na murumuna we biba ari akazi aho buri umwe aba agomba gushyiramo ingufu. Gikamba Ismael ati:

Uyu ni umukino umaze kuba ishiraniro (Derby). Ni umukino ukomeye cyane ariko urabyumva ni akazi, aba agomba gushyiramo ingufu nanjye ngashyiramo izindi, uwitwaye neza akaba ariwe utsinda. Ariko uyu munsi ndamutsinze, mutsinze kabiri mu mwaka, namutsinze mu rugo no hanze. 

Muri uyu mukino, Ruremesha Emmanuel yari yakoze impinduka mu bakinnyi yari yakoresheje akina na APR FC kuko nka Nduwimana Michel bita Ballack yaje muri 11 bisa n'aho yahaye umwanya Murutabose Hemdi mu gihe Mugenzi Cedric bita Ramires yaje muri 11 bisa n'aho yaje mu mwanya wa Niyonsenga Ibrahim waje asimbura akanatanga umjpira wabyaye igitego cya kabiri.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent utoza Police FC yari yahinduye ikipe yakoresheje akina na FC Musanze ndetse anahinduramo umwe ugereranyije n’abakinnyi 11 yari yateguye ajya guhura na Etincelles FC umukino ukaza kuburizwamo kubera imvura. Muri izi mpinduka ni ho Patrick Umwungeri yaziye muri 11 bityo Habimana Hussein Eto ntiyaza mu rutonde kubera uburwayi.

Nizeyimana Mirafa agorwa no gufata Tuyisenge Hackim winjiye asimbura Gikamba Ismael

Nizeyimana Mirafa agorwa no gufata Tuyisenge Hackim winjiye asimbura Gikamba Ismael 

Police FC yakinaga umukino wa 16 muri shampiyona yibuka neza ko umukino ubanza batsinzwe ibitego 3-1 kuri sitade Umuganda. Mu gusimbuza ni bwo Mugenzi Cedric yavuyemo hajyamo Niyonsenga Ibrahim, Tuyisenge Hackim asimbura Gikamba Ismael kapiteni wa Etincelles FC naho Muganza Isaac asimbura Nduwimana Michel Balack.

Ruremesha Emmanuel agira inama Kayigamba Jean Paul

Ruremesha Emmanuel agira inama Kayigamba Jean Paul

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira 

Ku ruhande rwa Police FC, Mushimiyimana Mohammed yasimbuwe na Amin Muzerwa naho Neza Anderson asimbura Nzabanita David bita Saibadi. Aya manota atatu aratuma ikipe ya Etincelles FC iva ku mwanya wa munani (8) yari iriho ihite iza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 mu gihe Police FC ijya ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 22. APR Fc ni iya mbere n’amanota 31.

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (27), Manishimwe Yves (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Umwungeri Patrick (5) (C), Muhinda Bryan (15), Nizeyimana Mirafa (4), Nzabanita David (16), Mushimiyimana Mohamed (10), Mico Justin (12), Ndayishimiye Antoine Dominique (14), Songa Isaie (9).

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (35), Gikamba Ismael (5) (C) Nahimana Is’haq (11), Kayigamba Jean Paul (24) Nsengiyumva Ilshad (23), Djumapili Iddy (14), Mbonyingabo Regis (7), Mugenzi Cedrick (22), Nsengiyumva Jean claude (22), Mumbele Saiba Claude (13), Nduwimana Michel ‘Ballack’ (2) Akayezu Jean Bosco (18)

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC  ntabwo yahiriwe n'umukino

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC  ntabwo yahiriwe n'umukino

Akayezu Jean Bosco 18 yahoze muri Police FC acenga asanga Nizeyimana Mirafa 4

Akayezu Jean Bosco 18 yahoze muri Police FC acenga asanga Nizeyimana Mirafa 4

Mugenzi Cedric ashaka inzira

Mugenzi Cedric ashaka inzira 

Muhinda Bryan umwe mu bari bagize umutima w'ubwugarzii bwa Police FC mu mukino

Muhinda Bryan umwe mu bari bagize umutima w'ubwugarizi bwa Police FC mu mukino

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC  yahuye n'akazi gakomeye ko guhagarika Mumbele Saiba Cluade (13)

Umwungeri Patrick Kapiteni wa Police FC

Umwungeri Patrick (5) Kapiteni wa Police FC yahuye n'akazi gakomeye ko guhagarika Mumbele Saiba Claude (13)

Nizeyimana Mirafa agorwa no gufata Tuyisenge Hackim winjiye asimbura Gikamba Ismael

Nizeyimana Mirafa agorwa no gufata Tuyisenge Hackim winjiye asimbura Gikamba Ismael 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND