Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Gicumbi FC ibitego 6-1 mu mukino w’ikirarane waberaga kuri sitade ya Kigali. Okoko Lokomo Godefroid avuga ko atari igitangaza gutsindwa na Rayon Sports.
Kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) kuri coup franc, Lomami Frank atsindamo bibiri (14’ na 73’). Muhire Kevin umukinnyi uhagaze neza mu kibuga hagati muri iyi minsi yahise abona igitego ku munota wa 42’ nyuma yuko Nsengiyumva Moustapha yari amaze kubona mu izamu ku munota wa 32’. Nsengiyumva Moustapha kandi yongeye kureba mu rucundura ku munota wa 86’ w’umukino.
Igitego cy’impozamarira cya Gicumbi FC cyabonetse ku munota 90’ w’umukino gitsinzwe na Ndayambaje Seleman. Nyuma yo kwinjizwa ibitego bitandatu mu izamu, Okoko yavuze ko atari igitangaza kuba yatsindwa na Rayon Sports kuko ngo n’ikipe y’igihugu ya Brezil yatsinzwe umubare w’ibitego uri hejuru bityo ngo ntawamuveba.
“Ntabwo ari ubwa mbere amakipe atsinzwe ibitego birindwi…mwabonye umukino wa Brezil n’u Budage mwabonye aho ibitego byageze.....Gutsindwa na Rayon Sports si umusaruro mubi ”Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Gicumbi FC.
Okoko avuga ko yari yateguye ko Rayon Sports ayibuza gukina mu minota 15 ya mbere ariko byaje kwanga bamutsindamo ibitego bibiri byihuta. Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ni bo bakinnyi yari yateguye ko baza gufatwa n’abakinnyi ba Gicumbi FC kugira ngo bababuze gutanga imipira myinshi.
OKoko kandi yanaboneyeho kwereka abanyamakuru ibikoresho agendana mu gakapu kabone n’iyo yaba ari gutoza.
Mu gakapu ka Okoko harimo ibintu bitandukanye birimo; amafaranga, amafirimbi, amavuta yo kwisiga, akuma gakata inzara, impapuro z’amasezerano, impapuro z’inzira, imiti yandikiwe na muganga n’ibindi.
Ibi yabyerekanye nyuma yaho umunyamakuru yari amubajije ikibazo cy’amatsiko ashaka kumenya ukuri kw’agakapu Okoko atoza umukino afite mu nda ndetse bamwe bakunda gukeka ko kaba karimo amarozi.
Muri uyu mukino, Mugisha Francois bita Master yasimbuye Mugabo Gabriel igice cya mbere kirangiye, Nova Bayama asimbura Muhire Kevin ku munota wa 67', Niyonzima Olivier Sefu asimburwa na Nsengiyumva Idrissa ku munota wa 85' w'umukino.
Ku ruhande rwa Gicumbi FC, Ndayambaje Seleman wanatsinze igitego yasimbuye Mutebi Rachid ku munota wa 58', Shayaka Celestin asimbura Nduwayo Valerie ku munota wa 60' mbere yuko Dushimimana Irene asimbura Harerimana Obed.
Muri uyu mukino habonetsemo amakarita abiri y'umuhondo harimo iyahawe Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports ku munota wa 71' na Ntiginama Patrick ku munota wa 69'. Mu mikino 24 imaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61 ku bitego 40 izigamye. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 ku bitego 17 izigamye.
11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports
Masud Djuma yari yagarutse mu kazi nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri
Abakinnyi ba Rayon Sports bahsimira Kwizera Pierrot ku gitego yabahaye ku munota wa 8'
Nsengiyumva Moustapha agana izamu
Uwingabire Olivier kapiteni wa Gicumbi FC
Lomami Frank yishimira igitego
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali asesekara ku kibuga
Lomami Frank yishimira ikindi gitego
Okoko atanga amabwiriza
Nsengiyumva Moustapha yishimira igitego
Muhire Kevin nawe yabonye igitego mbere yo kuva mu kibuga
Ntiginama Patrick (6) wa Gicumbi FC ashaka inzira
Nahimana Shassir ntiyatsinze ariko yitwaye neza
Abafana
Nkundamatck w'i Kilinda mu mabara ya Rayon Sports
Ngama Emmanuel wasezerewe muri Mukura Victory Sport yari ku kibuga
Mugisha Francois Master aganira an Masud Djuma mbere yo gusimbura Mugabo Gabriel
AS Kigali y'abakobwa muri sitade
Okoko Godefroid umutoza mukuru wa Gicumbi FC
Amafaranga ya Okoko umutoza wa Gicumbi FC
Bimwe mu bikoresho Okoko aba afite mu gakapu yitwaza
Okoko yereka abanyamakuru ko nta kindi gisigayemo
Mu byo yari afite hari harimo n'imiti yandikiwe na muganga
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO