RFL
Kigali

ITERAMAKOFE: Floyd Mayweather yemeye gusubukura imirwano akesurana na Conor McGregor

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/03/2017 11:19
0


Nyuma y’umwaka n’igice ushize Floyd Mayweather afashe umwanzuro wo guhagarika burundu gukina umukino w’iteramakofi, kuri ubu inkuru igezweho ni uko uyu mugabo ufatwa nk’igihangage muri uyu mukino agiye kongera kugaruka mu kibuga(ring) aho azaba arwana na Conor McGregor.



Mc Gregor nawe ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mukino jyarugamba ariko we akaba yarahisemo gushyira imbaraga mu mukino wa MMA, aho abarwana ho baba banashobora kugundaguranira hasi hejuru banakoreshene amaboko n'amaguru kugeza igihe umwe anesheje undi, gusa uyu murwano wabo wo ngo uzaba ugengwa n'amategeko mpuzamahanga y'umukino w'iteramakofi(boxe).

Résultat de recherche d'images pour "mcgregor"Canor McGregor w'imyaka 25 asanzwe ari igihangage mu mikino jyarugamba ya MMA(Mixed Martial Arts)

Ntabwo ari cyera cyane izi ndwannyi zishobora guhura kuko mu kwezi kwa Kamena(kwa 6) uyu mwaka wa 2017 ari bwo Floyd Mayweather yatumiye McGregor nkuko yabitangaje, anasaba uyu mugabo kutagira urwitwazo na rumwe azazana. Abinyujije mu kiganiro cy’amashusho uyu muteramakofi w’umunyamerika uheruka kuzuza imyaka 40 y’amavuko yagize ati:

Ku bwa Conor McGregor mvuye mu kiruhuko, kubera umurwano na Conor McGregor. Sinifuza kumva na gato urwitwazo rwe, ku bijyanye n’amafaranga, ku bijyanye na UFC(abaza ku isonga mu gutegura imirwano ya MMA ari nayo ifitanye amasezerano na MV Gregor). Sinya amasezerano na UFC ku murwano wo muri Kamena. Floyd Mayweather

Mayweather yakomeje ashimangira ko yifuza uyu mukino agira ati “ Nasohotse ku mugaragaro mu kiruhuko kubera Conor McGregor. Ntabwo tugifite umwanya wo gutakaza. Dukore uko dushoboye kose, ibi bive mu nzira mu gihe cya vuba cyane, Kamena."

Conor McGregor nawe yavuze ko yizeye ubumenyi afite mu mukino w'iteramakofi(boxe) nubwo yahisemo gushyira imbaraga cyane muri MMA. Uyu mugabo avuga ko Mayweather yabaye igisenzegeri kubera abarwanyi bahuye mbere, ku bwe akaba asanga yigiza nkana kuko yamumerera nabi baramutse bahuye. Yagize ati " Ninza ntabwo nzaba nje kwigaragaza gusa, ahubwo nzaba nje kumukubita. Nzamwumvisha kandi n'ubundi asanzwe yarumvishije. Imyaka ntabwo itegereza umuntu ngirango nawe arabizi. Yaba igihagararo, no kuba ndi muto arabizi ko ibyo ari ibyanjye, hari impamvu nyinshi yatakaza."

Uyu mugabo uheruka kubona impamyabushobozi y'iteramakofi mu minsi ishize, yakomeje avuga ko kuva akibona iyi mpamyabushobozi, uhagarariye Mayweather atahwemye kumugaragariza ko bifuza gukina, ariko akavuga ko uretse Mayweather utagifite agatege anashobora gutumiza izindi ndwanyi zikaze mu iteramakofi akaba aribo bipima.

Résultat de recherche d'images pour "mayweather"Floyd Mayweather yaherukaga guhurira mu mukino w'amateka na Manny Pacquiao

Floyd Mayweather yiteze ko uyu murwano we na McGregor uzinjiza miliyoni 100 z’amadorali. Mayweather yari yarakinnye imikino 49 mbere y’uko ahagarika nyuma yo kurwana na Manny Pacqueao, iyi mikino yose akaba yarayitsinze ndetse afatwa nk’umwe mu bihangage mu mukino w’iteramakofi aho yakuyemo asaga miliyoni 800 z’amadorali, mu gihe umunya-Irlande Conor McGregor w’imyaka 25 y’amavuko we amaze gukina imikino 21 akaba yaratsinzwemo itatu gusa, akaba yaramamaye cyane kubera guhangana kwe bigaragaramo imbaraga zo ku rwego rwo hejuru.

Résultat de recherche d'images pour "Mayweather"

Floyd Mayweather abanyamerika bakunze kwita 'Money' kubera amafaranga menshi yakuye mu iteramakofi nawe akayarata cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND