Kylian Mbape Umufaransa w’imyaka 19 yafashije u Bufaransa gukomeza mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya 2018 banyagiye Argentine ibitego 4-3 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018.
Antoine Griezman ni we wafunguye amazamu ku munota wa 13’ kuri penaliti. Kylian Mbape yaje gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino (64’ na 68’) mu gihe igitego cya kane cyatsinzwe na Benjamin Pavard ku munota wa 57’.
Ibitego by’impozamarira bya Argentine byatsinzwe na Angel Di Marie (41) na Gabriel Mercado ku munota wa 48’ w’umukino. Ikindi gitsindwa na Sergio Kun Aguero ku munota wa 90'. Nyuma yuko Lionel Messi na Argentine bari bamaze kuvamo, Portugal na Cristiano Ronaldo nabo bakuwemo na Uruguay ibatsinze ibitego 2-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
France (4-2-3-1): Lloris 6; Pavard 7.5, Varane 6.5, Umtiti 6.5, Hernandez 6; Kante 7, Pogba 7.5; Mbappe 9.5 (Thauvin 89), Griezmann 7 (Fekir 83 6), Matuidi 7.5 (Tolisso 73 6); Giroud 6
Argentina (4-3-3): Armani 5, Mercado 6, Otamendi 5.5, Rojo 5 (Fazio 45 5), Tagliafico 6; E Perez 5.5 (Aguero 66 7), Mascherano 5.5, Banega 6; Pavon 6 (Meza 73), Messi 6.5, Di Maria 7
Abakinnyi ba Argentina batabyumva neza
Abafaransa bishimira akazi bakoze
Mbappe yakoze amateka kuko ni we Mufaransa wongeye gutsinda ibitego bibiri mu mikino yo gukuranwamo nyuma ya Thierry Henry wabikoze mu 1998
Argentina bishimira igitego cya Mercado
Diego Maradona wakiniye Argentina umukino utararangira yari afite icyizere
Igitego cya Mercado
Angel Di Maria atera ishoti ryabyaye igitego
N'Golo Kante azamura umupira hafi ya Lionel Messi
Enzo Perez ashaka igitego
Abafana kuri Kazan Arena
Marcos Rojo inyuma ya Mbappe Kylian
Coup Franc ya Antoine Griezman
Mbappe yinjije ibitego bibiri mu izamu rya Argentine afasha Abafaransa kurara neza
Di Maria yari yatsindiye Argentina ku munota wa 41'
Antoine Griezman (7) na Olivier Giroud (9)
Lionel Messi azinga igitambaro cy'abakapiteni
Abafaransa bakomeje mu mikino ya kimwe cya kane cy'irangiza
PHOTOS:DailmailOnline
TANGA IGITECYEREZO