RFL
Kigali

FIFA WC 2018: Misiri yaguye mu mibare ikomeye nyuma yo gutsindwa n'u Burusiya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/06/2018 9:18
0


Ikipe y’igihugu ya Misiri kuri ubu iri mu mibare ikomeye nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri ubwo bakinaga na Russia ikabatsinda ibitego 3-1 mu mukino w’itsinda rya mbere (A) wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018.



Amahirwe macye ya Misiri yatangiye ku munota wa 47’ ubwo myugariro wayo Ahmed Fathi yitsindaga igitego mu buryo bwamutunguye. Igitego cya kabiri bakinjijwe na Denis Cheryshev ku munota wa 59’ naho Artem Dzyuba abinjiza icya gatatu ku munota wa 62’. Igitego cy’impozamarira cya Misiri cyatsinzwe na Mohammed Salah kuri penaliti yateye ku munota wa 73’ nyuma yo kugushwa mu rubuga rw’amahina.

Mohamed Salah covers his face with his shirt after seeing his nation fall three goals behind at the St Petersburg Stadium

Mohammed Salah yakinaga umukino we wa mbere muri iki gikombe cy'isi

Nyuma y’uyu mukino, amahirwe ya Misiri yo gukomeza mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yahise agabanuka cyane kuko mu mikino ibiri bamaze gukina bayitsinzwe yose bakaba nta nota na rimwe bafite ahubwo bakaba bafite umwenda w’ibitego bitatu (3).

Russia yakiriye irushanwa riri kuba ku nshuro ya 21, iyoboye itsinda rya mbere n’amanota atandatu (6), Uruguay ikaba iya kabiri n’amanota atatu (3) mu gihe Saudi Arabia ari iya nyuma n’umwenda w’ibitego bitanu yatsinzwe na Russia mu mukino ufungurwa tariki 14 Kamena 2018.

Kugira ngo Misiri ibe yakomeza birimo imibare igoye kuko byasaba ko mbere na mbere Saudi Arabia itsinda Uruguay mu mukino bafitanye kuri uyu wa 20 Kamena 2018 nabwo ikayitsinda ibitego biri hejuru ya kimwe izigamye. Nyuma Misiri nayo yaba isabwa kuzatsinda Saudi Arabia mu mukino bafitanye igahita igira amanota atatu (3).

Iramutse igize amanota atatu Uruguay nayo yaba igifite atatu kuko yaba yaratsinzwe na Saudi Arabia, noneho hakaba hasigaye ko Russia yahita inyagira Uruguay mu mukino usoza iyo mu itsinda rya mbere bityo Misiri igakomezanya  na Russia.

Striker Dzyuba side-foots the ball in from close range to make it 3-0 to Russia and send the host nation into a frenzy

Dzyuba (22) yongeye gutsinda nk'uko yabigenje Russia ikina na Saudi Arabia 

Artem Dzyuba of Russia celebrates after scoring his team's third goal during Tuesday night's 3-1 win over Egypt in Group A

Artem Dzyuba yishimira igitego

Russia star Denis Cheryshev fires in his third goal of this World Cup from close range to double Russia's advantage in the tie

Denis Cheryshev yatsindaga igitego cye cya gatatu muri iri rushanwa

Egypt's goalkeeper Mohamed El Shenawy (top) watches as the ball end up in his net after the attempted clearance from Fathi

Fathi yitsinda ari nako Mohamed El Shenawy umunyezamu wa Misiri akurikira bikanga 

Ahmed Fathi of Egypt scores an own goal to put Russia ahead early in the second half, which began a 15-minute onslaught 

Ahmed Fathi yagenzuye umupira urayoba ugana mu izamu 

Russia have all but sealed their place in the knockout rounds of the competition after winning their opening two group games

Russia iyoboye itsinda A n'amanota atandatu (6) mu mikino ibiri

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND